Nyirakuru wa Diamond yahishuye ukuri kuri se umwiyitirira

Mu gihe hashize iminsi amakuru avuga ko Diamond Platnumz uwo yitaga se atari we, Nyirakuru we yatangaje ko aya makuru atari mashya kuri uyu muhanzi kuko yari asanzwe abizi.

Nyirakuru wa Diamond Platinumz witwa Mwanaisha Mrisho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Tanzania cyitwa Bona Tv yavuze ko amakuru amaze iminsi avugwa ko Diamond uwo yari azi nka se atari we, yasobanuye ko ibyo ari ukuri kandi na Diamond yari asanzwe abizi ahubwo itangazamakuru ari ryo ritari ribizi.

Uyu mukecuru Mwanaisha Mrisho abereye nyirakuru icyamamare Diamond Platnumz dore ko abyara Salim Idi N’yange, uyi Salim akaba ariwe se wa Diamond bya nyabyo nk’uko nyina w’uyu muhanzi aherutse kubitangaza.

Nk’uko Mwanaisha Mrisho yabitangarije Bona Tv yavuze ko mu mwaka wa 2002 ari bwo uyu muhanzi yabimenye ko Abdul Juma atari we Se umubyara. Muri uwo mwaka kandi nibwo uyu nyirakuru wa Diamond yagiye kumusura bwa mbere maze abona ko Diamond asa neza n’umuhungu we Salim Idi N’yange.

Icyo gihe amusura nyina wa Diamond yamubwiye ko uwo ari Nyirakuru we ndetse anamubwira ko bagiye kubana. Diamond akaba yaragiye kubana na Nyirakuru Mwanaisha kuva mu 2002 kugeza mu mwaka wa 2004.

Nyirakuru wa Diamond yakomeje avuga ko n’ubwo abantu bari bazi ko Abdul ariwe ubyara uyu muhanzi gusa ngo mu muryango wabo bari bazi ukuri ko atari we Se. Uyu mukecuru kandi yanavuze ko buri gihe iyo Diamond yibarutse umwana amutumizaho akaza kureba uruhinja akaruha umugisha.

Mwanaisha Mrisho yanavuze ko Diamond yigeze kumutembereza ubwo yari yajyanye na Zari muri South Africa, avuga ko icyo gihe yari ari kumwe nabo.

Ibi uyu mukecuru abitangaje nyuma y’iminsi micye ishize nyina wa Diamond uzwi nka Mama Dangote avuze ko Abdul Juma atari Se wa Diamond ndetse ko nawe asanzwe abizi.

Abdul Juma nawe yavuze ko kuba nyina wa Diamond yahakanye ko atariwe Se byamutunguye gusa ngo ntabwo yitaye kuba atari we wamubyaye mu maraso kuko azakomeza gufata Diamond Platnumz nk’umuhungu we.

@igicumbinews.co.rw