Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi y’ubusambo n’urwango tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe”Perezida Kagame

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26, Perezida Paul Kagame yashimye intambwe imaze guterwa, avuga ko nyuma y’imyaka myinshi igihugu gifite ubuyobozi bwari bushingiye kuri politiki mbi, ubu kimaze kuba igihugu gihereza amahirwe buri munyarwanda.

Taliki ya 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, aho Abanyarwanda bibuka umunsi ingabo zahoze ari iza RPA zafashe igihugu zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi bizihizaho ibohorwa ry’igihugu cyabo, yavuze ko uyu munsi uje usanga abatuye u Rwanda barufiteho uburenganzira bungana bitandukanye n’uko byari bimeze mu butegetsi bwo hambere.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi y’ubusambo n’urwango tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese kitari icya bamwe, igihugu aho buri wese yita ku bandi, ubu abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi.”

Yakomeje agira ati “Dufite guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho, icya ngombwa ni uko amategeko akurikizwa umutungo w’igihugu nawo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hashize imyaka 26 u Rwanda rubohowe, indangagaciro zatumye bigerwaho zidakwiye gusigwa inyuma.

Ati “Hashize imyaka 26 twibohoye tumaze kugera kuri byinshi byasabye ubwitange, imbaraga n’ubufatanye bwa benshi, ibyaturanze icyo gihe cyose uyu munsi biracyari ngombwa. Buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese, uri mu kazi ka Leta akamenya ko akorera abanyarwanda bose akagaragaza ibyo yakoze byaba ngombwa akanabibazwa”.

Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, Perezida Kagame asanga u Rwanda rugifite byinshi byo kwibohoramo kandi bizagerwaho igihe buri munyarwanda yabigizemo uruhare.

Yagize ati “Igihugu cyacu kizakomeza gutezwa imbere n’imbaraga ubwenge n’ubushobozi bwacu twese dufatanyije. Kwibohora ni urugendo rugikomeza kandi dusangiye n’abandi banyafurika, ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Afurika aho twifuza birahari, u Rwanda rero ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwibohora kuri uyu mugabane wacu wa Afurika.”

Yakomeje agira ati “Twishimiyeko tumaze kubaka igihugu gishya cyiza kandi kibereye abanyarwanda bose, dukomeze muri iyo nzira abagore n’abagabo, abakuze n’abakiri bato ariko cyane cyane urubyiruko rufite ejo hazaza hacu mu maboko yarwo”.

Umunsi wo kwibohora wizihijwe mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, ibintu Umukuru w’Igihugu yagarutseho akabwira abanyarwanda ko uko bakirwanya aribyo bizatanga ishusho y’uburyo biteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza kubahungabanyiriza ubuzima.

Ati “Iki cyorezo ni ikigeragezo uko tukirwanya bigaragaza uburyo twiteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu n’ibyo tumaze kugeraho. Nk’uko rero twiteguye kwirinda no kurinda ibyo abaturarwanda bose, ni nako tugomba kurwanya Covid-19 kandi tukayitsinda”.

Nk’uko bisanzwe bigenda kuri uyu munsi mukuru wo kwibohora, Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro uri mu murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare.

Ni umudugudu wubatswe ku bufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda, RDF ni zindi nzego za Leta, ukaba uzatuzwamo imiryango igera kuri 64.

@igicumbinews.co.rw