Odion Ighalo yemeye gukatwa umushahara kugirango akinire Machester United

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatijwe mu ikipe ya Manchester United avuye mu gihugu cy’Ubushinwa Mu ikipe ya Shanghai, aho azaguma muri United kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ighalo aganira n’urubuga rwa Manchester United yagize ati:“saa tanu z’ijoro umpagarariye yarampamagaye ambwira ko Manchester United ishaka ko tuganira, nahise nkanguka iryo joro ndabyuka njya ku cyumba cy’umuyobozi w’ikipe ya Shanghai ndakomanga, namubwiye ko umpagarariye ashaka kuvugana na we, nongeraho ko Manchester inshaka kandi ko agomba gutuma njya kwa Manchester birangira abyemeye.”

Uhagarariye Ighalo ndetse n’abari bahagarariye ikipe ya United byageze mu gitondo saa moya zo m’Ubushinwa bamaze gusinya impapuro., Ighalo yakomeje avuga ati:“nubwo hari amakipe yanyifuzaga, nabwiye umpagarariye ko ntashaka kujyayo ambwira ko kujya muri United bazankata umushahara mubwira ko ntabyitayeho icyangombwa n’uko nshaka kujya I Manchester, sinitaye ku mafaranga bari bunkate.”

Ighalo yakomeje aganira n’iki gitangazamakuru cya Manchester united Ati:“Ndihuta, ndumuhanga, ndakomeye, bivuze ngo nshobora gushaka inzira iyo ndi mu kibuga.”

Marcus Rashford afite imvune y’igufwa itarakira, naho Martial we amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino itanu ya shamiyona y’Ubwongereza, Ighalo yizeye ko azafasha United mu busatirizi.

DUKUNDANE Ildesphonse/igicumbinews.co.rw