Olivier Nizeyimana yongeye gutorerwa kuyobora Mukura VS

Nizeyimana Olivier wari usanzwe ari perezida w’ikipe ya Mukura VS yongeye kugirirwa icyizere n’inteko rusange yiyikipe imutorera gukomeza kuyiyobora, nubwo kugirango iyi nteko iterane habanje kubaho kuhuzagurika kuho izabera.

Habura umunsi umwe kugira ngo inteko rusange ya Mukura VS&LS ibe umunyamabanga wa Mukura Siboyintore Theodate yatangaje ko “kubera impamvu twumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Galileo Hotel inteko rusange yacu izabera salle ya Groupe Scolaire Gatagara (Kuri Stade Kamena). Isaha n’ingingo zizaganirirwamo ntagihindutse.
Mutwihanganire kubera izo mpinduka”.

Gusa siko byaje kugenda kuko kuri uyu wa gatandatu inteko rusange ya Mukura VS yabereye muri Salle ya Kabutare mu karere ka Huye .

IBYAVUGIWE MU INTEKO RUSANGE

Inteko rusange yatangiye nyuma yo gusanga 2/3 bikenewe kugira ngo inama itangire byuzuye
Abanyamuryango bitabiriye ni 54, abatanze impamvu ni 10, mu gihe abanyamuryango bose ari 88.

Umunyamabanga mukuru yagaragaje imyanzuro y’inama y’inteko rusange iheruka.

Ikipe ya Mukura VS mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 yakoresheje miliyoni 298, 158, 943 z’amafaranga y’u Rwanda mujyihe yinjije miliyoni 261,844,560 z’amafaranga y’u Rwanda, abaterankunga bakuru bayifashije harimo akarere ka Huye na Volcano Ltd bayihaye miliyoni 173 ,ikaba yarafashe amadeni angana na miliyoni 59.

Muri uyu mwaka utaha w’imikino wa 2019/2020 bitaginyijwe ko MukuraVS izakoresha miliyoni 298,158, 943 z’amafaranga y’u Rwanda mugihe biteganyijwe izinjiza miliyoni 234 192 060.

Siboyintore Theodate, Umunyamabanga mukuru ari kugaragaza uko ikipe ihagaze
Yavuze ko:
-Mukura yasoje umwaka ushize ku mwanya wa gatatu muri shampiyona,
-Mukura ariko yaviriyemo mu cyiciro cya kabiri mu gikombe cy’amahoro itsinzwe na Kiyovu Sport
-Mukura yakinnye Cecafa ya 2019 iviramo mu matsinda kuko yakinaga ifite abakinnyi baturutse impande n’impande mu kubagerageza. Amakipe yavuye mu itsinda Mukura VS yarimo niyo yakinnye umukino wa Byuma.
-Mukura VS yabonye umutoza w’abanyezamu Desire n’umutoza mukuru Olivier Ovambe
-Mukura VS imaze kugura abakinnyi 12, bivuze ko Mukura VS yujuje abakinnyi 21 hakaba hasigaye abakinnyi 4 bo kugurwa.
-Gael Duhayindavyi, hatagize igihinduka nawe arasinyira Mukura VS
-Mukura VS byanze bikunze izaba ikomeye kandi itanga icyizere.

TUGARUKE KU AMATORA

Amatora yatanjyiye ayobowe n’abahoze ari abanyamabanga aribo Niyobuhungiro Fidele, Me Mulindahabi Olivier na Padiri Mugengana Wellars
Komisiyo iyobowe na Me Olivier Mulindahabi
Inzego zatowe ni Prezida, Visi Prezida, umunyamabanga mukuru n’umubitsi.

Prezida Mushya wa Mukura VS ni Olivier Nizeyimana yatowe ku majwi 82/82
Yari umukandida rukumbii

Ku mwanya wa Visi Prezida
Sakindi Eugene ni we wari mukandida rukumbi.
Yatowe adahari ariko yari yatanze impamvu ariko yemera inshingano zose ahabwa .

Visi Prezida wa Mukura VS yaje kuba Sakindi Eugene wagize amajwi 79/82

Siboyintore Theodate yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Mukura VS
Yari umukandida rukumbi, yajyize amajwi 79 kuri 52.

Abitabiriye inteko rusange

 

@igicumbinews.co.rw