OMS iramagana Perezida Magufuli wavuze ko ibikoresho byayo bipima Coronavirus bidakora
Ukuriye urwego rw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ruri kugenzura ibikorwa byo kurwanya coronavirus muri Afurika yahakanye ibyavuzwe na Perezida John Magufuli wa Tanzania ko ibikoresho byifashishwa mu kuyipima bidakora neza.
Muri weekend ishize, Magufuli, wakunze kunengwa ko atafashe ingamba zikwiye mu kwirinda iki cyorezo, yakemanze ibikoresho byifashishwa mu gupima iyi ndwara.
Yavuze ko, mu ibanga, bahaye ibipimo by’inyamaswa n’imbuto laboratoire y’igihugu isuzuma iyi ndwara, ibisubizo bikemeza ko ipapayi, inyoni n’ihene babisanzemo Covid-19.
Mu gupima iki cyorezo ubusanzwe hafatwa ikigero gito cy’amatembabuzi y’imbere cyane mu mazuru y’umuntu.
Asubiza ku byavuzwe na Magufuli, John Nkengasong ukuriye Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC) yabwiye abanyamakuru ko “ibikoresho bikoreshwa byizewe kandi bikora neza”.
Yakomeje avuga ko ubufatanye mu ari ingenzi cyane niba abantu bifuza gutsinda urugamba rwa Covid-19.
Dr Nkengasong ati: “Nta gihugu cyaba nyamwigendaho muri Afurika” iyo bigeze mu guhangana n’iyi virus.
Dr Matshidiso Moeti, ukuriye OMS/WHO muri Africa nawe yatangaje ko ibyavuzwe na Magufuli atari ukuri.
Madamu Moeti yavuze ko bagenzuye ibyo yavuze bagasanga nta cyerekana ko ibikoresho biri kwifashishwa muri Tanzania bifite ikibazo.
Ubutegetsi muri Tanzania bwahisemo gukomeza ibikorwa by’ubukungu bwirinda gufunga amasoko n’ibyambu n’ahandi hahurira abantu benshi mu mijyi.
Magufuli kandi yavuze ko abantu bakomeza bakajya guteranira mu nsengero kuko ari ho “hari umuti nyawo” wa coronavirus.
Kuva kuwa kane w’icyumweru gishize nta makuru mashya aratangazwa na leta ya Tanzania kuri Covid-19.
Uwari ukuriye ibikorwa bya laboratoire y’igihugu isuzuma iyi virus yahise ahagarikwa ku kazi hashize umunsi umwe Bwana Magufuli avuze ko ibisubizo batanga bitizewe.
@igicumbinews.co.rw