PAC isanga miliyari zisaga 250FRW zakoreshejwe nabi ari akabazo gato
Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite (PAC) iratangaza ko miliyari zisaga 250frw zakoreshejwe nabi.
PAC ariko ivuga ko nta gikuba cyacitse kuko ayo mafaranga ari make cyane ugereranyije n’ingengo y’imari Leta iba yakoresheje, nubwo n’ayo make ngo adakwiye kuba akoreshwa nabi.
Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KTradio, umuyobozi wa PAC Depite Ngabitsinze Jean Chrisostome, agaragaza ko ayo mafaranga ahanini yakoreshejwe nabi kubera itangwa ry’amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko, ibikorwa byagiye bikorwa ariko ntihagaragazwe inyandiko zibisobanura, cyangwa ayanyerejwe cyangwa akibwa n’abashinzwe kuyacunga.
Umuyobozi wa PAC kandi agaragaza ko hari ibikorwa remezo byagiye byubakwa bigahita byangirika, hamwe n’ibyakozwe ariko bikaba bidatanga umusaruro, ibyo byose akaba ari byo byatumye habaho icyo atita amakosa cyangwa icyaha kuko ngo PAC idaca imanza.
Yagize ati “Izo miliyali ni nyinshi, ariko ni akantu gatoya iyo ugereranya kuko ni ijanisha ritoya ugereranyije n’ibyakozwe ku ngengo y’imari”.
PAC ntishinzwe kugenza ibyaha cyangwa guca imanza
Perezida wa PAC avuga ko nyuma yo guhata ibibazo abo raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari yagaragaje ko bakoresheje nabi umutungo wa Leta, inzego zibishinzwe ari zo zishobora kubakurikirana mu butabera.
Agira ati “Twebwe duhamaraga abantu, inzego cyanwa ibigo, tuba dushaka ko badusubiza ku bijyanye na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ntabwo turi abagenzacyaha, nta n’ubwo turi abashinjacyaha”.
Avuga ko abatekereza ko PAC irebera gusa bashobora kuba babiterwa n’amarangamutima, kuko PAC ishinzwe gusa gukora isesengura, nyuma ubutabera bugakora akazi kabwo.
Amafaranga yanyerejwe agenda agaruzwa
Umushinjacyaha Nsabimana Florienne na we wari muri icyo kiganiro, yavuze ko mu myaka itanu ishize uhereye muri 2018 usubira inyuma, hari amadosiye y’abantu hafi 1000 ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko kugira ngo akurikiranwe mu byaha byo gucunga nabi umutungo wa Leta.
Muri ayo madosiye, abasaga 700 bahamwe n’ibyaha byo gucunga nabi umutungo wa Leta, kandi inkiko zibategeka kwishyura.
Aba bahamijwe ibyaha bategetswe kwishyura hafi miliyari enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, ariko kuva mu 2015, aya yose akaba yenda kugaruzwa kuko Minisiteri y’ubutabera igaragaza ko asaga miliyari eshatu muri yo yamaze kugaruzwa.
Hari kandi abantu ku giti cyabo basaga 600 bemeye kugarura amafaranga byagaragaye ko bagize uruhare mu kuyakoresha nabi, bamaze kumvikana n’ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha avuga ko hafi miliyari y’amanyarwanda ari yo yagaruwe, n’amadorali ya Amerika 9,100 (arenga miliyoni umunani), na amaEuros asaga gato ibihumbi bitatu.
Amande ku bahamwe n’ibyaha kandi asaga miliyoni 168Frw, aya yo akaba yaraciwe n’ubushinjacyaha bukuru, nyuma yo gusanga n’ubundi boherejwe mu nkiko zishobora kubahanisha igifungo n’amande, igifungo gusa, cyangwa amande gusa, kandi n’ubushinjacyaha bwemerewe kubikora.
Hari urujijo hagati y’amakosa, gukoresha nabi cyangwa kunyereza umutungo wa Leta.
Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko abantu benshi bibaza icyaba cyihishe inyuma yo kudahita bugeza mu nkiko abagaragaweho n’amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Uwari uhagarariye ubushinjacyaha bukuru muri icyo kiganiro Nsabimana Florienne, avuga ko iyo bakiriye raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ubushinjacyaha butandukanya amakosa n’ibyaha bukagaragaza ngo ikosa ryakozwe ni iri, ibyaha byakozwe ni ibi.
Ati “Iyo bimaze gusesengurwa ibyabaye ibyaha tubyoherereza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), na yo igatangira iperereza ry’ibanze, ikabitwoherereza natwe tugakora iperereza ry’inyongera, dosiye zuzuye tukazishyikiriza urukiko”.
Urwego rw’ubushinjacyaha bukuru rugaragaza ko, kuba hari abantu bakora amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa Leta bidasobanuye ko bawunyereje ari nayo mpamvu abibaza impamvu bene abo badahita bafatwa nta shingiro biba bifite.
Nsabimana avuga ko burya amategako ateganya ko iyo umutungo wakoreshejwe nabi ukemera kuba wawugarura bishobora gusuzumwa ukawugarura, ukaba wakurikiranwa n’inkiko cyangwa bikarangirira aho.
Agira ati “Abaturage baba bavuga ngo wa muntu ahite afatwa afungwe ariko iryo kosa yakoze iyo atari icyaha ntabwo ashobora gukurikiranwa, kuko ntabwo ubushinjacyaha burema icyaha kuko bukoresha amategeko bureba niba icyabaye gihura na yo kikabona kuba icyaha”.
PAC ntigamije gutitiza abayitaba.
Perezida wa PAC Depite Ngabitsinze, avuga ko kuba hari abavuga ko imyitarwire ya PAC ibaza abahamagajwe yaba irimo kubakanga, kubabwira nabi cyangwa kubatitiza atari byo ahubwo ko urwego runaka rushobora kubura uko rubazwa bitewe n’ibyo rukurikiranweho.
Avuga ko ahubwo iyo abantu batabashije gusobanura ibyo babazwa biba bigaragaza neza ko hashobora kuba harimo amakosa cyangwa bibashinja uruhare mu byo babazwa.
Agira ati “PAC yo ntabwo yinangira, kandi buriya byagorana ngo usange twicishije bugufi umuntu utabashije gusobanura ibintu yamenyeshejwe n’urwego rw’umugenzuzi mukuru kandi nyamara yarabimenyeshejwe mbere.
“Buriya niba warakoze ikintu ugahamagazwa muri PAC rwose hari abantu bahagera bakabura icyo bavuga, rero tubitwayeho gutyo wasanga twabaye urwego rukorera mu kajagari”.
Umuyobozi wa PAC avuga ko mu byumweru bibiri bamaze bahamagaza ibigo, muri uyu mwaka wa cyenda PAC ibayeho, hatumiwe inzego zisaga 60.
Ibyo bigo byongewemo ibitaro by’uturere kuko ngo mbere ubusaznwe byari ibigo bishamikiye ku turere, ariko bikaba byarahamagajwe ukwabyo kuko ngo byari bifite raporo zitari nziza.
Ibyo kandi ngo byakozwe mu rwego rwo kurushaho kumenya no gucukumbura ibyagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kugeza ku baturage uko ibyabo bicunzwe no kurushaho gushyiramo uburyo bushya bwo kubicukumbura.
Nta byacitse ku mafaranga kakoreshejwe nabi
Depite Ngabitsinze avuga ko amafaranga yakoreshejwe nabi yose atariko aba yaranyerejwe, kuko agaragazwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta arimo n’ayagiye akoreshwa ibikorwa bikadindira.
Hari n’ayakoreshejwe ibikorwa bidatanga umusaruro cyangwa ayakoreshejwe ibikorwa bigahita byangirika, kimwe n’ashobora kuba yarakoreshejwe ariko ntihagaragazwe gihamya ishingiye ku nyandiko zisobanura uko yakoreshejwe n’inzego zabimenyeshejwe.
Ibyo kandi binashimangirwa n’urwego rw’ubushinjacyaha aho bugaragaza ko abantu badakwiye gukuka umutima kubera kudasobanukirwa neza n’amategeko ndetse n’aho amakosa atandukanira n’ibyaha.
Cyakora uru rwego ruvuga ko rukomeza gukurikirana n’abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta, rwifashishije gukurikirana imitungo y’abakekwaho ibyo byaha.
Atanga urugero rw’ibibanza bisaga 2400 byafatiriwe, konti ziriho za miliyoni zisaga 380Frw zafatiriwe, n’imodoka z’abagiye bakora bene ibyo byaha.
TIR ntinyurwa n’uburyo amafaranga anyerezwa agaruzwa
Mupiganyi Appolinaire wari uhagarariye Umuryango Transperence International Rwanda (TIR) muri icyo kiganiro, yavuze ko nubwo hari ibyo Leta yagiye inoza mu gukurikirana abagize uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wayo, inzira ikiri ndende.
Mupiganyi avuga ko usanga abakoze ibyaha n’uko bakurikiranwa bitajyanye n’umuvuduko bakurikiranwaho, agasaba ko bikwiye gushyirwamo imbaraga kandi inzego za Leta zigashyira imbaraga mu kugaragaza aho imitungo y’abakoze ibyaha iri bityo bakabahashya.
Ashingiye ku mibare ya 2016-2017, Mupiganyi avuga ko niba hari miliyari zisaga 45Frw zakoreshejwe nabi kubera guta imirimo itararangijwe na ba rwiyemezamirimo harimo ibyaha n’ubwo hari n’ibifatwa nk’amakosa.
Agira ati “Nshingiye kuri iyo mibare, amafaranga yagarujwe ni 8% gusa muri za miliyari amagana, urumva ko tukiri hasi cyane hakwiye gushyirwamo izindi mbaraga inzego bireba zigaca intege abakomeje kunyereza umutungo wa Leta”.
Nubwo hari ibibazo by’abanyereza cyangwa bagakoresha nabi umutungo wa Leta, PAC igaragaza ko guhamagaza abo byagaragayeho ari imwe mu nzira zo guhashya bene abo babikoze n’abashaka kubikora, kandi ko ubukungu bw’igihugu budahagaze nabi kubera ayo mafaranga make yagiye akoreshwa nabi.
Ubushinjacyaha bukuru na bwo bugaragaza ko ibyabaye bidatunguranye ahubwo ko byahozeho, kandi ko nta byacitse, ndetse ko hari gushyirwamo ingufu ngo noneho amategeko akurikirane abagaragaweho n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
@igicumbinews.co.rw