Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana yatawe muri yombi akekwaho ubujura

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, aho akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abandi bantu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mupadiri yatawe muri yombi.




Yagize ati “Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa.’’

Amwe mu makuru ava mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku Cyumweru aribwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi, hari urugo rw’umwe mu baturage akanaba bene wabo n’uwo mupadiri rwasanzwemo amafaranga menshi.




Iperereza ngo ryarakomeje birangira bagiye gusaka uyu mupadiri na we asanganwa amafaranga menshi bivugwa ko yari yibwe nawe ahita atabwa muri yombi.




Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ariwe wibye ayo mafaranga aza kuyabitsa uwo mupadiri ukuriye Paruwasi ya Rwamagana iherereye muri Diyosezi ya Kibungo.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: