Gicumbi: Padiri Rutsindintwarane wari Padiri mukuru wa Paruwasi Katederali ya Byumba yashyinguwe mu cyubahiro( AMAFOTO)

Nyakwigendera Padiri Rutsindintwarane Emanuel wari watabarutse Tariki ya 28 ukuboza 2020, yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu gatandatu, tariki ya 02 Mutarama 2021,  mu irimbi ry’abihayimana riri hafi ya  Groupe Scolaire de La Salle, hafi ya Paruwasi Katedrali ya Byumba, mu karere ka Gicumbi, ni nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, hakaba n’igitambo cya misa yo kumusabira.

Nyuma yuko Padiri Rutsindintwarane wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi Katederali ya Byumba, yitabye Imana byaje kumenyekana ko yishwe n’uburwayi.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Nzakamwita Sereveliyani aherutse kubwira Igicumbi News ko Padiri Rutsindintwarane yapfuye yari yabanje kurwara ibicurane. ati: “Yazize uburwayi, kuko yabanje kurwara ibicurane ajya kwa muganga kwipimisha ko yaba ari koronavirusi(coronavirus) basanga atariyo, ariko babona mu maraso ye harimo akabazo, ajyanwa ku bitaro bya Roi Faisal, agezeyo biranga umutima urahagarara”.

Nyamara amafoto Igicumbi News yahawe n’abantu bacye bitabiriye umuhango wo gushyingura Padiri Rutsindintwarane, yagaragazaga ko ingamba zo kwirinda Coronavirus zari zakajijwe ndetse hari n’abantu ubusanzwe bafasha mu gushyingura uwapfuye azize Coronavirus.

Padiri Rutsindintwarane yapfuye yari afite imyaka 62.

AMAFATO

 

Mu gushyingura Padiri Rutsindintwarane haje abantu basanzwe bashyingura urwaye Coronavirus
Abambaye gutya basanzwe bamenyerewe nk’abashyingura uwishwe na Coronavirus

 

Musenyeri Nzakamwita n’abandi bihayimana bari bakajije ingamba zo kwirinda Coronavirus

Inshuti n’abavandimwe bamusezeyeho bwa nyuma

Kanda hano hasi usome inkuru twari twabagejejeho:

Gicumbi: Menya icyatumye Padiri Rutsindintwarane Emmanuel yitaba Imana

 

BIZIMANA Desire/Igicumbi News