Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gusengera abarwayi yanduye Coronavirus

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, yanduye Coronavirus aho ubu akomeje kwitabwaho n’abaganga.

Byatangarijwe ku rukuta rwa Facebook rwa Padiri Ubald, aho yari amaze iminsi anyuza imbonankubone amasengesho ya rozari, agakurikirwa n’abantu batandukanye bamukurikira kuri urwo rubuga.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri urwo rukuta bugira buti “Tubiseguyeho ko hashize iminsi nta rozari. Padiri Ubald arabasaba amasengesho. Yanduye Coronavirus ntabwo ameze neza. Ari guhabwa ubufasha bwose bushoboka kandi ari kwitabwaho n’abaganga ngo yoroherwe vuba. Mu gihe azongera kumererwa neza, azahita asubukura rozari kuri Facebook. Hagati aho mukomeze kumusengera.”

Ntabwo hatangajwe igihe Padiri Ubald amaze arwaye cyangwa uburyo yaba yaranduyemo.

Ku rukuta rwe hagaragaraho ko aheruka kuhavugira rozari kuwa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana aho kuri ubu ari Umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi. Hari muri Gashyantare 1955.

Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi i Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi. Yemeza ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda. Yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina barishwe. Se umubyara, we yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari umututsi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

We are sorry that there hasn’t been a rosary these past few days. Fr. Ubald has asked for your prayers. He has tested…

Posted by Ubald Rugirangoga on Tuesday, October 20, 2020

@igicumbinews.co.rw