Padiri Ubald Rugirangoga yasomewe misa yo kumusezeraho

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana, yasomewe misa yo kumusezeraho, yabereye muri Katederali ya Mutagatifu Mariya Madalena, muri Leta ya Utah, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Padiri Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za COVID-19, yasomewe misa ku wa 27 Mutarama 2021.

@igicumbinews.co.rw 

Saa Kumi za mu gitondo zo mu Rwanda, habaye igitaramo cyo kumusezerano mu gihe saa Tatu z’umugoroba aribwo habaye Igitambo cya Misa yo kumusabira umugisha.

Igitambo cya misa cyabaye hari n’umurambo wa Padiri Ubald wamaze kuvanwa mu buruhukiro bw’ibitaro yapfiriyemo.

Ntabwo haratangazwa itariki umurambo wa Padiri Ubald uzagerezwa mu Rwanda gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko abo mu muryango we, bamaze gushyikirizwa impapuro zemeza ko bagomba kwakira umurambo wa nyakwigendera.

Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko hari indi mihango yo kumusezeraho iteganyijwe kubera muri Amerika irimo n’amasengesho.

Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald baherutse kubwira IGIHE ko umurambo we, uzazanwa mu Rwanda, hategurwe misa yo kumusabira no kumushyingura ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro.

Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

Iburasirazuba bw’ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu Majyaruguru hari ishyamba rizwi nka Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu Majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu Kagari ka Kamatita.

Padiri Rugirangoga Ubald azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

 

Mbere y’igitambo cya misa cyo gusengera Ubald habanje kuba igitaramo cyo kumusezeraho

 

Misa yo gusezera kuri Ubald yitabiriwe n’abantu batandukanye bari bafite ibendera ry u Rwanda

 

Abaje mu misa yo gusezera Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

 

Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho

 

Umurambo wa Padiri Ubald wavanywe mu buruhukiro bw’ibitaro yaguyemo
@igicumbinews.co.rw