Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byo muri Amerika aho yari amaze iminsi arwariye.

Ntabwo hatangajwe icyamuhitanye gusa yari amaze igihe arwaye Coronavirus nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga ze bari bamaze iminsi babitangaza ndetse hari haratangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yemereye RBA aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo muri Amerika.

Yari amaze iminsi arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu mujyi wa Salt Lake.

Mu Ukwakira 2020, nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo yagaragaye afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

Mbere yo kujyanwa muri ibyo bitaro hari inshuti ye yitwa Katsey Long, yari yamusuye mbere ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson.

Yavugaga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo byagaragazaga ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

Long kandi yavugaga ko mu burwayi Padiri Ubald yari afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

@igicumbinews.co.rw