Papa Benedict XVI yitabye Imana

Uwahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Benedict XVI yitabye Imana ku myaka 95, azize uburwayi ari aho yari atuye nyuma yuko yari yavuye ku nshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika kubera impamvu z’uburwayi. 

Yayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe kitageze ku myaka 8 yegura kuri izi nshingano muri 2013, aba umushumba wa Kiliziya Gatolika wa mbere weguye kuva 1415 ubwo Papa Gregoire XII yeguraga.

Benedict mu buzima bwe bwa nyuma yabaga muri “Mater Ecclesie Monastery”, ibarizwa ku mbuga ngari ya Vatican.




Uwamusimbuye Papa Francis yakomeje gutangaza ko yagiye amusura cyane mu gihe yari arwaye anasaba abakirisitu kumusengera.

Vatican yasohoye ubutumwa. Bugira buti: ” N’akababaro kenshi turabamenyesha ko Papa Emeritus, Benedict XVI, yitabye Imana uyu munsi 9:34AM ari muri Mater Ecclesiae Monastery I Vatican. Andi makuru turayabagezaho mu gihe kidatinze”.




Vatican yavuze ko umubiri wa Papa Benedict XVI uzajyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero kuva ku itariki 02.01.2023, kugirango usezerweho bwa nyuma. Ni mu gihe gahunda zo kumushyingura ziratangazwa mu masaha ari imbere.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author