Papa Francis yababajwe n’inzu ndangamurage yahinduwemo umusigiti

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe n’ubutegetsi bwa Turikiya bwo guhindura inzu ndangamurage umusigiti wiswe Hagia Sophia.

Papa Francis yabitangaje nyuma y’iminsi mike Perezida wa Turikiya, Tayyip Erdogan, avuze ko Hagia Sophia izatangira kuberamo amasengesho y’abayisilamu tariki 24 Nyakanga uyu mwaka.

Erdogan yavuze ko ubusanzwe iyo nzu imaze imyaka 1500 yubatswe yahoze ari umusigiti mbere y’uko ihindurwamo inzu ndangamurage.

Yavuze ko nubwo ari umusigiti, izakomeza kwakira abakerarugendo baba abakiristu, abayisilamu n’abandi banyamahanga.

Erdogan yavuze ko ari uburenganzira bwa Turikiya guhinduramo iyo nzu umusigiti, bityo ko ubyamagana ari ushaka kwibasira ubusugire bwayo.

Iyi nzu ndangamurage yahinduwe umusigiti kandi yafatwaga nk’ibitse amateka y’amadini atandukanye

About The Author