Papa wa Humble Jizzo wo muri Urban Boys yitabye Imana
Umubyeyi w’umuhanzi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys ari mu gahinda ko kubura se witabye Imana azize uburwayi.
Yagize ati “Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Noheli tuvugana bwari ubwa nyuma.”
Umubyeyi wa Humble Jizzo wari utuye mu Karere ka Nyagatare yitabye Imana azize uburwayi.
Humble Jizzo ni umwe mu bahanzi bakundwa na benshi binyuze muri Urban Boyz asigayemo we na mugenzi we Nizzo cyane ko Safi Madiba we yavuye mu itsinda
Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys, amaze iminsi atumvikana mu bikorwa bya muzika, aho ahugiye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’inzu n’ibibanza.
Abakurikira uyu muhanzi kuri instagram biganjemo ibyamamare bihanganishije Humble Jizzo kubera kubura uyu mubyeyi we.
@igicumbinews.co.rw