Paruwasi ebyiri za Kiliziya Gatorika zo mu Ntara y’Iburasirazuba zafunzwe

Paruwasi ebyiri za Kiliziya Gatorika mu Ntara y’Iburasirazuba, zafunzwe mu gihe cy’ukwezi kose zinacibwa amande angana n’ibihumbi 50 Frw nyuma yo gusangwa zarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Kiliziya zafunzwe ni Paruwasi ya Musha iherereye mu Karere ka Rwamagana, ikaba yarasanzwemo abantu 97 bitabiriye umuhango w’ubukwe ndetse na Paruwasi ya Rukara iherereye mu Karere ka Kayonza aho hari harimo abarenga 200 bitabiriye misa yo gusabira uwari ugiye gushyingurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Théogène, yabwiye IGIHE ko bahamagawe n’umuturage ababwira ko ku kiliziya hari gusezeranira abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Mu kugerayo ngo basanze abantu bitabiriye uyu muhango begeranye cyane.

Ati “ Twarabafashe kuwa Gatandatu turi kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwa mu bikorwa, twahamagawe n’abaturage batubwira ko abantu bari gusezeranywa barenze ku mabwiriza, tujyayo dusanga abari gusezeranywa baturutse mu Murenge wa Gahengeri bari 97.”

Yakomeje avuga ko bahise babafata babashyira mu kibuga barabigisha ubundi babasobanurira ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bivuga ko umuhango w’ishyingirwa utagomba kurenza abantu 30.

Yakomeje avuga ko hashingiwe ku mabwiriza yashyizweho iyi paruwasi yahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbi 50Frw no guhagarikwa ukwezi.

Ku ruhande rwa Paruwasi ya Rukara yo yafatiwemo abarenga 200 no hanze ngo hari abantu benshi bitabiriye misa yo gusabira uwitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Kanyarwanda John, yavuze ko ubuyobozi bwa Paruwasi ya Rukara butigeze bumenyesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukara niba bari busengere uwitabye Imana kugira ngo babafashe kubahiriza amabwiriza, yavuze ko babikoze bitazwi bituma abantu bitabira ari benshi cyane.

Ati “ Amabwiriza ya mbere yateganyaga 50 % by’urusengero kandi kiliziya bari barimo ni nto cyane ku buryo na 50% hajyamo abantu batarenze 50 ariko hinjiyemo abantu benshi cyane ku buryo no hanze abari bahagaze bari benshi nta bwirinzi bafite.”

Kanyarwanda yasabye abaturage kumva ko icyorezo kigihari kandi gifite ubukana, avuga ko uburyo bwiza bwo kukirinda ni ukubahiriza amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Ati “Twirinde kwegerana n’ibindi bintu bihuza abantu benshi, twambare neza agapfukamunwa kandi turangwe n’isuku, insengero na kiliziya n’imisigiti bubahirize amabwiriza, ntibarenze umubare ujyenwa kuko bishobora gutuma babihanirwa.”

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Izi kiliziya zose uko ari ebyiri. Zigiye kumara ukwezi kose zidasengerwamo ndetse zinatange amande zaciwe.

Izi paruwasi uko ari ebyiri zafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abafashwe babanje kwigishwa ibijyanye no kwirinda COVID-19

@igicumbinews.co.rw