Pasiteri yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba ko ururimi rw’Umwuka wera rwajya mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda

Uwitwa Muhire James wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yanditse ibaruwa igenewe Perezida wa Repubulika amusaba ko ururimi rw’Umwuka wera rwajya mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ibaruwa y’uyu mugabo wiyita Intumwa, ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bazikoresha batwamye uyu mugabo ko ibyo ariho asaba ari nko gutera urwenya abandi bakibaza niba ruriya rurimi koko ubundi rubaho.

Iyi baruwa ya Muhire James, igaragaza ko ubu busabe bwe bushingiye ku mirongo iri muri bibiliya nk’uwa Yoweli: 3-1-2, Matayo: 27-46-50 ndetse n’Ibyakozwe n’Intumwa: 2-1-4.

Akomeza avuga ko asaba ko uru rurimi rwakongerwa mu ndimi zemewe mu Rwanda rukaba urwa Gatanu nyuma y’Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikiswahili.

Mu gusoza iyi baruwa ya Apotre James iriho n’umukono ndetse na Kashi bye, agira ati
“Nyakubahwa Perezida ndabasaba kandi ko ku bufatanye bwanyu mwadufasha tukanageza uyu mugambi mwiza no ku bindi bihugu byose.”

Kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, cyatangaje ko cyavugishije uriya mugabo wanditse iriya baruwa, akemerera ko ari we wayanditse koko icyakora ngo ntiyabashije kugitangariza niba yarageze ku wo yayandikiye cyangwa itaramugeraho.

Ubwo havugururwaga Itegeko Nshinga ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, Intumwa za rubanda zakuye ijambo ‘Imana’ mu irangashingiro ry’iri tegeko risumba ayandi mu Rwanda biza gukurikirwa n’impaka zanahereye mu badepite ubwabo ndetse n’abandi biganjemo abanyamadini.

Tariki ya 06 Ugushyingo 2015 mu busabane bw’ihuriro Unit Club, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze KO icyariho gikorwa icyo gihe “Ari itegeko Nshinga atari igitabo cy’ibwirizabutumwa.”

Icyo gihe kandi Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubundi ririya jambo ‘Imana’ ritahoze mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga, ndetse avuga ko mu Rwanda buri wese ahabwa uburenganzira yaba uwemera Imana n’utayemera.

@igicumbinews.co.rw