Pasiteri yishe umugore we bari mu materaniro nawe ahita yiyahura arapfa

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020, Pasiteri Elisha Misiko wari uyoboye itorero rya Ground for Jesus muri Kenya, yiciye umugore we imbere y’abayoboke mu rusengero, amuteye ibyuma, arangije na we ariyahura.

Bikekwa ko amakimbirane Pasiteri Misiko n’umugore we bari bafitanye ari yo yateye izi mfu.

Ibinyamakuru byo muri Kenya birimo The Citizen TV bivuga uyu Pasiteri Misiko yari yicaranye n’uyu mugore we imbere mu rusengero (aho abwiririza), maze amutera ibyuma mu mugongo no mu mutwe yihuse cyane, na we arabyitera ku buryo abayoboke bashatse gutabara, basanze byarangiye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kisauni, Julius Kiragu yemeza ko koko ibi byabaye. Ubwo bakoraga iperereza, babonye mu mufuka w’ipantaro ya Pasiteri Misiko ubutumwa buri ku dupapuro 17 busobanura ibibazo bombi bari bafitanye mu muryango.

Inkuru zivuga ku myitwarire mibi y’ababwirizabutumwa zikunze kuvugwa cyane muri Kenya, aho hashize imyaka ibiri muri Kenya, ahitwa Nyatike, Pasiteri witwa Fred Ochieng yishwe n’umuvandimwe we, amuziza ko yaba akundana n’umugore we.

Muri Nyakanga 2019, umupadiri wari wasinze, yari atwaye imodoka igongana n’iya Pasiteri wari utwaye umugore we (bahasize ubuzima). Polisi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uyu mupadiri.

@igicumbinews.co.rw