Peace Cup: Nyabihu Young Boys yatsinze Addax FC
Addax FC yatsinzwe na Nyabihu Young Boys FC irushwa ku buryo bugaragara mu mu mikino y’igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Saa Cyenda, kuri Sitade Umumena i Nyamirambo, aho ikipe ya Addax ya Juvenal isanzwe yakirira imikino yayo muri uyu mwaka w’imikino.
Gusa Addax FC kuba ari ikipe yo mu mujyi ntiyaje koroherwa n’abasore bavuye i Nyabihu dore ko Nyabihu Young Boys yayitsinze igitego kimwe ku busa ndetse bigaragara ko yagiye ibona n’amahirwe menshi yo kongera ibitego ariko ntabahire.
Ikipe ya Nyabihu Young Boys isanzwe ikina mu cyiciro cya gatatu iri mu makipe macye yo muri icyi cyiciro yabashije kwitabira igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka wa 2024, aho yari yakiriwe na Addax yo isanzwe imenyerewe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.
Umukino ugitangira ikipe ya Nyabihu Young Boys yatangiye isatira bikomeye izamu rya Addax bituma ku munota wa 9 ibona uburyo bwo kubona igitego ariko rutahizamu Muhirwa Aimable wa Young Boys umupira awuteye ukubita umutambiko w’izamu.
Byaje guha iyi kipe yo mu karere ka Nyabihu gukomeza kurema uburyo bwo kubona igitego iza no kubigeraho ku munota wa 17 Ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nganeyezu Yves ku mupira wari uvuye muri koroneri cyaje kurangiza umukino ari kimwe ku busa.
Nyuma yo gukura amanota atatu mu mujyi wa Kigali Perezida wa Nyabihu Young Boys Benimana Placide uzwi nka Baby Rich yabwiye igicumbinews.co.rw ko Addax niza i Nyabihu ku kibuga cye izahabwa isomo rya ruhago itigeze ibona.
Ati:” Ndanezerewe nawe urabona ko ikipe twayeretse ko tutoroshye ndagusabye uzaze wirebere imvura y’ibitego izarya niza i Nyabihu i mbere y’abafana banjye. Twakinnye umukino wacu kandi urabona ko atatu tuyabonye ndacyakubwira turamutse dukuyemo Addax ndifuza Rayon Sports cyangwa APR FC mbihagazeho kuko byaba ari byiza”.
Perezida Placide kandi kimwe n’umutoza Mourinho babwiye igicumbinews.co.rw ko babonye imisifurire myiza batigeze babona kuko yari myiza cyane bitewe nuko bahawe abasifuzi basanzwe bamenyereye amarushanwa.
K’uruhande rwa Addax FC byagaragaraga ko babajwe nuko badatsinze umukino ku buryo abakinnyi n’umutoza nyuma y’umukino urangira bahise bajya mu rwambariro bihuta.
Umukino wo kwishyura uzaba mu Cyumweru gitaha ikipe ya Addax ikazajya kureba ko yabona amanota atatu cyangwa Young Boys ikayongerera mu gatebo yayigereyemo.
Young boys Nyabihu irimo kwitwara neza ibikesha umufatanyabikorwa wayo UHTGL (Universite des Hautes Technologies des Grands Lacs) ikorera mu mujyi wa Goma, iyobowe na Docteur KAZUNGU SEBIHOGO Christophe.
Iyi kaminuza igira amashami atandukanye harimo : Science infirmier, Laboratoire, Nutrition, Sante publique, Informatique, Genie Civil n’izindi nyinshi zigaragara kuri iyi banderole iri hasi. Ubu bakaba barikwakira abanyeshuri bashya muri ayo mashami yose mu mwaka w’amashuri 2024-2025.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News