Pele umunyabigwi mu mupira w’amaguru ubuzima bwe buri mu kaga

Pele yatwaye igikombe cy’isi inshuro eshatu, afatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose ku isi mu mupira wa maguru. Pele afite imyaka 79, yagiraga ikibazo cyo mu rukenyerero rimwe na rimwe gusa kuri ubu yifashisha imbago kugirango agende ndetse inshuro nyinshi yagaragaye ari mu bantu yabaga yicaye mu kagare kamucunga. Umwaka ushize uyu mugabo yajyanwe mu bitaro kubera ikibazo yari afite mu muyoboro w’inkari.

Pele yaciye agahigo ku isi ko gutsinda ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye, ku myaka 21 yari afite ibitego 77 mu mikino 91 ariko mu ikipe y’igihugu gusa.

Umuhungu we Edinho aganira n’itangazamakuru yagize ati:“namwe mutekereze, ni umwami, gusa kuri ubu ntashobora kugenda neza, afite ikimwaro, ntashaka kujya hanze ngo bamubone cyangwa se ngo akore imyitozo yatuma asohoka mu nzu.”

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2020, Pele azaba yagize isabukuru ku nshuro ya 50 atwaye igikombe cy’isi cya mbere ari muri Megizike (Mexico), aho yari ari mu ikipe benshi bizera ko ari ikipe y’ibihe byose.

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw

About The Author