Pepe Guardiola yavuze ku makuru avuga ko ashaka kuva muri Manchester City

Manchester City ifite igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza yahagaritswe imyaka ibiri idakina imikino yo ku mugabane w’Uburayi,inacibwa amande ya miliyoni 30 z’amapawundi. Nyuma y’umukino ikipe ya City yakinagamo na West Ham, umutoza wa City Pep Guardiola yavuzeko baza kujurira ku bihano babafatiye.

Yagize ati:“turi abanyamwuga mu kibuga, ibyatubayeho ntacyo bizadukoraho, twavuze ibyo tuzakora kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino by’umwihariko ku bantu bakunda iyi kipe, turaza gukina neza uko bishoboka.”

Bamubajije ko yaba ashaka kuva mu ikipe ya Man City Guardiola yasubije ati, “nibatanyirukana nzaguma hano, iyi kipe ndayikunda kandi nkunda kuba hano, iyi ni ikipe yanjye nzaguma hano, iyi kipe igomba guhangana kandi nizeye ko ijana ku ijana ibyo bakoze bazabinsobanurira.”

Ibitego bya Rodri na Kevin de Bruyne ku mukino wa mbere wa Manchester City yakinnye na West Ham nyuma yaho bayihannye, ni byo byayihesheje intsinzi nyuma y’ikiruhuko. Kuri uyu mukino abafana ba City bagaragaye bafite ibitambaro mu gice cya mbere cy’umukino byanditseho ngo, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ni agatsiko k’ibyihebe. Abandi bafana bumvikanye baririmba indirimbo zishyigikira umutoza Pep Guardiola na perezida w’ikipe Sheikh Mansour.

Ubwo bamubazaga kubijyanye n’umuyobozi wa Barcelona ngo yaba ashyigikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’Uburayi, ku bihano bafatiye ikipe ya Manchester City, Guardiola yavuze ati:“simbizi niba bari kungendaho, gusa baranzi sibyiza ko baneka, niba bishimiye ko baduhagarika, reka mbwire ababafana bacu ko batwizera, ntibakavuge Barcelona iyi ni inama yanjye kuko tugiye kujurira kandi twizera ko tuzakina na Barcelona muri Champions League.”  

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw