Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ashobora kongera kwiyamamaza

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu nyuma y’urupfu rutunguranye rwa minisitiri w’intebe Amadou Gon Coulibaly.

“Amahitamo yose ari ku meza, harimo no kongera kwiyamamaza kwa Perezida Ouattara” ni ibyatangajwe na Adama Bictogo ukuriye ishyaka riri ku butegetsi nk’uko bivugwa na AFP.

Iki gihugu cyatangiye icyunamo cy’iminsi umunani kubera urupfu rwa Gon Coulibaly, wari watanzwe nk’umukandida w’ishyaka RDHP riri ku butegetsi, nyuma y’uko Ouattara avuze ko azava ku butegetsi.

Abakurikirana politiki y’iki gihugu bavuga ko bizakomerera iri shyaka kubona undi mukandida w’urwego nk’urwo uyu minisitiri w’intebe yari akunzweho.

Bavuga ko ibi bishobora gutuma Bwana Ouattara yiyamamariza manda ya gatatu, nubwo byaganisha ku kunengwa guhonyora demokarasi.

Kuba ukuriye ishyaka riri ku butegetsi yavuze ko bishoboka, byatumye hari ababona ko ariho bigana.

Bwana Outtara yagiye ku butegetsi mu 2011 asimbuye Laurent Gbagbo, uyu akaba yaravanywe mu biro ku ngufu nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora, ariko amahanga agashyigikira Ouattara.

Ibi byateje imvururu bivugwa ko zaguyemo abantu bagera ku 3,000 bo ku mpande zari zishyigikiye abategetsi bombi.

@igicumbinews.co.rw