Perezida Kagame na Kenyatta baganiriye ku bucuruzi n’ubwikorezi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Kenya Daily nation ,ivuga ko ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya , byatangaje ko kuri uyu wa Kane, Umukuru w’iki gihugu Uhuru Kenyatta yakiriye mugenzi we  w’u  Rwanda Paul Kagame, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ,ubucuruzi, ubwikorezi n’izindi ngingo zifite aho zihuriye  n’Afurika muri rusange.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Kenya nyuma yaho  u Rwanda rufunguye umupaka wo ku butaka uruhuza  na Uganda , Perezida wa Kenya akaba yashimye intabwe u Rwanda rwateye yo gufungura uwo mupaka worohereza ibicuruzwa Mombasa muri Kenya kugera  mu Rwanda.

Impuguke mu bukungu zivuga ko umubano mwiza  w’u Rwanda na Kenya ari intabwe ikomeye kuri Kenya kugira ngo ibone uko igera ku isoko rya RDC iri hafi kwemererwa kuba umunyamuryango wa EAC,

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi biyemeje gutanga umusanzu mu  gukemura ibibazo bikomeye byo ku mugabane w’Afurika birimo ikibazo cya Ethiopia, Somalia na  Sudan,