Perezida Kagame na Museveni bagiye kongera guhura

Itsinda ry’u Rwanda n’irya Uganda bagiye guhurira i Luanda muri Angola, mu nama ya gatatu ihuza ibihugu bine yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe tariki 21 Kanama 2019, agamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda , akurikirwa n’inama ya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ariya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Kuva aya masezerano ashyizweho umukono hamaze kuba inama ebyiri zigamije gucocera hamwe iki kibazo nubwo bisa n’aho nta muti uhamye urakivugutirwa.

Inama ibanza yabereye i Kigali muri Nzeri 2019. Icyo gihe umwe mu myanzuro ikomeye yafashwe ni uko Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda izasanga bafunzwe nta dosiye igendeye ku rutonde rw’abo u Rwanda rwayihaye bafungiyeyo binyuranyije n’amategeko.

Inama ya kabiri yabereye i Kampala mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, ireba aho amasezerano ageze ashyirwa mu bikorwa no gusuzuma bimwe mu byo Uganda yiyemeje mu nama ya mbere yabereye i Kigali.

Gusa iyi nama yamaze amasaha umunani yasojwe nta mwanzuro uhamye ufashwe nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yanditse kuri Twitter ko inama ya gatatu igiye kubera muri Angola kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020.

Ati “Inama ya gatatu ihuza ibihugu bine byiga ku mubano w’u Rwanda na Uganda igiye kubera i Luanda kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020, ku bufasha bwa Perezida João Lourenço, wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC. Ku bw’icyizere n’umuhate, dushobora gukemura iki kibazo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yanditse kuri Twitter ko Perezida w’icyo gihugu, João Lourenço yatumiye bagenzi be, Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda muri iyi nama izibanda cyane ku kibazo cy’umutekano n’imibanire mu karere.

@igicumbinews.co.rw