Perezida Kagame na Museveni bajyiye kongera guhura

Kuva mu mwaka wa 2017 U Rwanda na Uganda ni ibihugu bitabanye neza bitewe nuko Uganda ishinja U Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo naho U Rwanda rugashinja Uganda guhohotera abaturage batuyeyo ndetse no gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariyo Rnc ndetse na FDRL.

Nyuma y’imyaka 2 ibi bihugu birebana ayingwe tariki ya 12 z’ukwezi gushize nibwo President wa Angola yagerageje kubihuza aho mu mujyi wa Luanda hateraniye inama yitabiriwe na President Musiveni, Kagame ndetse na President Felix Kisekedi hareberwa hamwe uburyo muri aka karere hagaruka umutekano hakarwanywa imitwe y’inyeshyamba ihakorera, muri iyo nama hari harimo n’ingingo yo guhuza ibihugu bw’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’ukwezi iyi nama ibaye amakuru ava muri perezidansi y’Angola aravuga ko iki gihugu kugeza ubu gifatwa nk’umuhuza kuri uyu wa kane cyijyiye kongera guhuza abakuru b’ibihugu byombi mu rwego kugagaragaza intambwe imaze guterwa mu kwiyunga hagati y’Ibihugu byombi.

Ni amakuru anemeza n’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda mu nimero yacyo yasohotse kuri uyu wa mbere.

K’uruhande rw’u Rwanda ikinyamakuru The New Times cyaganiriye n’umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Africa y’iburasirazuba Olivier Nduhungirehe nawe yemeza aya makuru aho yavuze ko kuri uyu wa kane ibihugu byombi bijyiye guhura ngo kuko Angola yamaze gutegura amasezerano y’imikoranire hagati ya Uganda n’u Rwanda.

@igicumbinews.co.rw

 

 

About The Author