Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba nyuma ye, hashobora kuzabaho umubare munini w’abantu batishimira uzabayobora mu buryo bwiza

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba nyuma ye nka Perezida w’u Rwanda, hashobora kuzabaho umubare munini w’abantu batishimira umuyobozi uzabayobora mu buryo bwiza nk’ubwo Abanyarwanda bamaze kumenyera, avuga ko icyo gihe atari we byazabazwa kandi ko imbaraga igihugu gishyira mu rubyiruko zidakwiriye gupfa ubusa ahubwo rukwiye kuzikoresha ku buryo ejo h’u Rwanda hazaba heza kurushaho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko kimwe n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ikiganiro cyatambukaga kuri konti ya Instagram y’Umukuru w’Igihugu aho abantu bagiraga umwanya wo kubaza ibibazo, maze Perezida Kagame akabasubiza.

Mu mpanuro ze, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko iteka rugomba guhora ruzirikana ko ubuzima butoroshye, ibyo bihe bigoye bikarutegura guhangana n’imbogamizi zishobora kujyana nabyo, bwagera no ku bihe byiza, rukaba rwiteguye kububamo neza.

Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu ahoranye iyo mitekerereze, adashobora gucika intege, kuko aba yariteguye ibihe bigoranye hakiri kare.

Umukuru w’Igihugu akunze kuvuga ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’urubyiruko ndetse ko rukwiye kwitegura gufata inshingano ku buryo rwazakosora amakosa yakozwe n’abakuru mu gihe bazaba bushije ikivi.

Gusa yavuze ko adashobora guhindura abantu ngo abashyiremo imikorere y’ibyiza gusa, ahubwo icyo ashyira imbere ari ugutanga inama z’ibyakorwa ibintu bikagenda neza ashingiye ku bunararibonye bwe.

Ati “Ntabwo mbibonamo ikosa ryanjye kugerageza gukora ibyo ngomba gukora. Ariko ndi umuntu ufite aho ntarenga harimo kuba ntarema abantu. Icyo nakora ni ukugerageza kubafasha guhindura imitekerereze, navugana n’urubyiruko, nagerageza kubatera imbaraga, nabasangiza ubunararibonye bwanjye, nkabasangiza buri kimwe cyose mfite, ariko ntabwo mfite igisubizo cyo gutegeka umuntu ngo akore ibyo akwiriye kuba akora, cyangwa ngo mubwire nti kora iki uragera ku ntsinzi, urakora iki utsindwe.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo akora ari ukugerageza gukora ibintu bijyanye n’ibikenewe, rimwe na rimwe intambwe imaze kugerwaho ikaba nk’urugero rw’ibikwiriye gukorwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze iteka atazayobora u Rwanda, ndetse n’uzamusimbura hari igihe kizagera ntakomeze kuyobora igihugu. Yavuze ko iyo igihugu gishyira imbaraga mu burezi bw’urubyiruko, umutekano, imibereho myiza, biba atari uguta umwanya ahubwo ko ari ugushaka abandi bazafata inshingano mu gihe abandi basoje ikivi.

Ati “Icyo twakwizera ni uko imbaraga twashyizemo atari uguta umwanya, kandi ntitwavuga ko kuko twabivuze, cyangwa se twaganiriye ibi bintu, ngo ibintu ako kanya bizagenda uko tubishaka. Ni urugamba buri muryango, buri gihugu, abantu bose aho wajya ku Isi; bazahora banyura muri ibi, ntabwo tuzaba abantu batandukanye.”

Perezida Kagame yavuze ko ibizaba nyuma atakiyobora u Rwanda bidakwiriye kuzamubazwa ahubwo ko we akwiriye kubazwa ibiba muri iki gihe.

“Ibintu nibigenda nabi, ndatekereza abantu bazabasha kuvuga ibitandukanye ko atari bo byaturutseho. Mumbaze ibitagenze neza mu gihe nkihari, mu gihe ntahari ndakeka undi muntu azaba abifite mu nshingano. Ariko iteka ibintu bitagenda neza bizahoraho yaba kuri njye cyangwa se ku bandi, ariko tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ibigenda neza bibe byinshi, bihe icyizere abantu, iterambere rigerweho kurusha ibyo bitagenda neza bihabanye n’ibyifuzo by’abantu.”

Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabaye mu mpera za Kamena, Perezida Kagame yasabye urubyiruko, kumva ko ibihe biri imbere aribo bafite igihugu mu maboko ku buryo bitoza hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababanjirije.

 

Perezida Kagame yavuze ko imbaraga igihugu gishyira mu rubyiruko zidakwiriye gupfa ubusa ahubwo rukwiye kuzikoresha ku buryo ejo h’u Rwanda hazaba heza kurushaho

@igicumbinews.co.rw