Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze

Perezida Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze, avuga ko nubwo cyahuye n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19, cyakomeje guhagarara neza kigatera imbere mu ngeri zinyuranye.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda, yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubusanzwe yarigezaga ku Banyarwanda binyuze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ariko kuri iyi nshuro yarasubitswe kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wari uzi ibizaba mu mwaka wa 2020, haza kubamo icyorezo gikwira ku Isi hose ndetse u Rwanda rukaba rumaranye nacyo hafi umwaka wose.

Ati “Ariko nubwo cyatugizeho ingaruka zikomeye ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mu byo twari twarateganyije, ndagira ngo nongere mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza no muri ibyo byose. Gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda ku bwitange, ubufatanye, gukora cyane bagaragaza ubushake bwo guhangana n’ibibazo byatewe n’iki cyorezo.

Ati “Ibi byose byashobotse kubera icyizere abaturage n’abayobozi bafitanye binyuze muri izo nzego ariko ngira ngo bihereye no mu mateka yacu na politiki iteza imbere uko gukorera hamwe. Twabonye akamaro k’imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa bitandukanye, byongereye ubutwari no kwihangana Abanyarwanda basanganywe bifasha no guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, nka mutuelle de Sante igihugu cyashoboye kwishyurira abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 10 kandi yahawe imiryango idashoboye kwifasha, ndetse ibyiciro bishya by’ubudehe asaba ko bishyirwa mu ngiro mu mucyo kuko mu gihe gishize hari ubwo byagiye bigaragara ko bitakozwe neza.

Ati “Ndibwira ko mu nzira nshya bizakomeza gukosorwa.”

Mu buhinzi, yavuze ko umusaruro wakomeje kuba mwiza, imbuto zituburirwa mu gihugu zafashije kugabanya izitumizwa mu mahanga ndetse na gahunda yo guhunika imyaka ifasha igihugu kubona toni zigera ku bihumbi bitanu by’ibiribwa byahawe abaturarwanda mu gihe cya Guma mu Rugo.

Miliyoni 400$ yavuze ko ariyo mafaranga yavuye mu buhinzi mu byoherezwa mu mahanga ndetse imashini 17 zumisha umusaruro zaraguzwe, n’ibigega bigera kuri 500 birubakwa byo guhunikamo imyaka.

Mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko hubatswe ibitaro bitatu bishya ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga igihugu cyamenye abahuye n’abanduye Covid-19 no kwita ku banduye n’abarwaye iyo ndwara.

Yavuze ko hashyizweho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima, hagurwa n’imashini nshya ya MRI abantu bakeneraga bakajya kuyishaka mu mahanga.

Umukuru w’igihugu yavuze ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashyizwemo amafaranga atari make mu kubaka ubushobozi, mu gushaka abaganga b’inzobere ndetse ko “bamwe bamaze kuhagera abandi bari mu nzira” ku buryo abanyarwanda batakongera kujya kwivuza mu mahanga.

Ati “Indwara bavuga zikomeye inyinshi zizajya zivurirwa hano ndetse tuzaba dufite ubushobozi buhagije ku buryo n’abo mu karere bashobora kugana u Rwanda mu buryo bwo kuhivuriza.”

Mu burezi, Perezida Kagame yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22, ndetse ko amashuri yongeye gutangira hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ariko asaba Abanyarwanda gukomeza kuba maso.

Mu bikorwaremezo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hubatswe ibyifashishwa mu gukumira imyuzure hirya no hino mu gihugu ahibasirwa cyane n’ibiza.

Umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 127 mu gihugu cyose, ndetse ingo zigera ku bihumbi 200 zashyizwe ku muyoboro w’amashanyarazi kandi ko mu gihugu imirenge yose izaba ifite amashanyarazi vuba.

Mu bukungu, miliyari 100 Frw yashyizwe mu kigega ngobokabukungu, umusaruro mbumbe wo wagabanutse mu gihe cya kabiri cy’uyu mwaka gusa mu cya gatatu ho warazamutse. Ati “Bikaba byerekana ko ubukungu bugenda buzahuka uko tugenda duhangana n’iki kibazo cy’icyorezo kidusubiza inyuma kuri byinshi ariko hari byinshi bigenda bigerwaho kuri izo ngorane”.

Yavuze ko igihugu cyongeye gutangiza ubukerarugendo hamwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse ishoramari rishya rigera ku mishinga 172 ryinjiye mu gihugu rifite agaciro ka miliyari 1,2$.

Ati “Yaranditswe turayifite, imishinga 172 ingana na miliyari 1,200$ ikaba izahanga imirimo mishya ibihumbi 22.”

Umutekano umeze neza nubwo hari ahakiri utubazo

Mu bijyanye n’umutekano n’ububanyi n’amahanga, yavuze ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemuka ibibazo by’umutekano muke mu karere, ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

Ati “Hari ibitararangira neza, ariko umutekano mu gihugu hose umeze neza akabazo kakiriho kari mu majyepfo ku mupaka n’abaturanyi b’igihugu cy’u Burundi. Hari ibiganiro biriho dukomeza gushakisha uburyo umutekano utahungabana uva mu baturanyi ngira ngo amaherezo bizabonerwa umuti.”

“Mu Burengerazuba ariho hari DRC nabo twafatanyije rugikubita hakimara kuba impinduka y’ubuyobozi muri icyo gihugu, ibibazo byari bihari bihungabanya umutekano w’igihugu cyacu, twafatanyije kugenda tubishakira umuti, ibyinshi byagiye bikemuka.”

Yavuze ko mu Burengerazuba ho nta kibazo gihari kubera igihugu cy’inshuti gikorana neza n’u Rwanda ariko mu Majyaruguru ko hakiri ikibazo gusa yizeza Abanyarwanda ko nabyo bizakemuka.

Muri Kamena 2021, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakira inama ya ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM) ndetse ko rukomeje kugirana umubano mwiza n’abafatanyabikorwa hamwe n’abandi baterankunga, kandi ko imikoranire ari myiza ku buryo bushimishije kuko byafashije mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yashimiye inzego z’ubuzima uko zitwaye mu kurwanya iki cyorezo, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abikorera. Yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga batanze inkunga yo kugoboka inkunga abanyarwanda bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Ati “Ndangira ngo kandi nshimire abayobozi bo mu nzego z’ibanze basoza manda zabo, turabashimira umurimo mwakoze, tunabasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka Abanyarwanda bigomwe byinshi, uko bizihizaga impera z’umwaka n’ibindi, abasaba gukomeza kwigomwa mu kwirinda ko iki cyorezo cyatwara ubuzima.

Ati “Twese dufatanyije tuzongere dusubire mu nzira y’iterambere ryihuse bityo dukomeze tuzamure imibereho myiza yacu n’imiryango yacu.”

 

Perezida Kagame yavuze ko nubwo igihugu cyahuye n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19, cyakomeje guhagarara neza kigatera imbere

 

@igicumbinews.co.rw