Perezida Kagame yagaragaye ari mu rwuri

Abantu bagira uburyo butandukanye bwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka. Bamwe bafata umwanya wo gutemberera ahantu batari baherutse, abandi bagahitamo kuyikoresha basura ibikorwa byabo bitandukanye cyane cyane iyo hari ibyo bagezeho.

Mu muco Nyarwanda inka ni itungo rikomeye kuko ari ikimenyetso cy’ubutunzi ndetse zikagira igisobanuro gihambaye mu mihango n’imigenzo ya bene gihanga. Hashingiwe ku gaciro rifite ntibyaba bitunguranye kubona n’Umukuru w’Igihugu afata umwanya wo kuzisura.

Ni nako byagenze kuko Perezida Kagame yashyize kuri Twitter ifoto imugaragaza ari mu nka nyinshi ziri ahantu hamwe mu gisa nk’urwuri.

Muri iyi foto Perezida Kagame agaragara yambaye ingofero, ipantaro n’ishati yakunje amaboko ndetse mu kuboko kw’iburyo afitemo inkoni asa n’uwishingikirije, mu gihe ukw’ibumoso yari yakwikingirishije mu maso nka kumwe umuntu abigenza iyo hari ikintu ashaka kureba imbere ye mu gihe hari izuba.

Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo yo kuremamo abantu icyizere cy’uko bagomba kurebera umwaka wa 2021 mu ndorerwamo y’ibyiza.

Ati “Duhange amaso ahazaza mu 2021 dufite icyizere ko ibintu bizagenda neza kandi nta mahirwe tugomba kwitesha.’’

Icyizere cy’uko 2021 ishobora kuba nziza Perezida Kagame kandi yakigaragarije mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda risoza umwaka wa 2020.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu 2020 rushobora kubirenza mu 2021 mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba kitagihari.

Ati “Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere kuko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo byinshi bidasanzwe mu mwaka wa 2020. Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze, igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.”

Nubwo bimeze gutya Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwigengesera mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaraboneka.

Perezida Kagame yashyize kuri Twitter ye ifoto imwerekana ari kureba ubwiza bw’inka z’imishishe zari ahantu hasa no mu rwuri
@Igicumbinews.co.rw