Perezida Kagame yageneye ubutumwa Joe Biden watorewe kuyobora Amerika

Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda bacyeje Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden na Kamala Harris uzamubera Visi Perezida, begukanye intsinzi mu matora yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2020.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yagize ati “Twiteguye kubakira ku bufatanye bukomeye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.”

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo nyuma y’iminsi ine y’ibarura ry’amajwi, byemejwe ko Umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, Joseph Robinette Biden Jr., yatsinze Donald Trump bari bahanganye nyuma yo kwegukana intsinzi muri Leta ya Pennsylvania, ikamuhesha amajwi 270 aba asabwa kugira ngo umuntu atorwe.

Biden w’imyaka 78 namara kurahira muri Mutarama 2021, azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukuze kurusha abandi. Yatowe mu gihe Isi n’igihugu cye by’umwihariko biri mu bihe bidasanzwe, kubera icyorezo cya Coronavirus n’imanuka rikabije ry’ubukungu riheruka mu myaka hafi 90 ishize.

Ni intsinzi yitezweho kugarura Amerika mu ruhando mpuzamahanga, aho Trump yavanye iki gihugu mu miryango imwe n’imwe ikomeye ku Isi nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bijyana n’intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu zishingiye ku guteza imbere inganda z’imbere muri icyo gihugu.

Biden afitiwe icyizere cyinshi kuko yabaye Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama hagati ya 2009–2017.

Biden ugiye kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaba afite Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Amerika w’umugore, by’umwihariko w’umwirabura, Kamala Harris.

Icyo gihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho mu bihe bitandukanye cyagiye kiruha inkunga zigamije iterambere ry’inzego zirimo urw’ubuzima.

Nko mu 2016, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni $268. Harimo miliyoni $56 zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni $41 zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni $38 zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

Hari na miliyoni $34 zari zigenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni $23 zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

Kuva mu 2017 kandi binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID), hatanzwe miliyoni $105, mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni $147, naho mu 2019 aba miliyoni $135.

Kuva uyu mwaka watangira kimaze gutera u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 105 z’amadolari. Amafaranga menshi yari agenewe kwifashishwa mu bikorwa by’ubuzima byihariye miliyoni $64, mu gihe uburezi bufitemo miliyoni $13.

Muri ibi bihe bya Coronavirus, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umufatanyabikorwa w’u Rwanda, aho yatanze imashini 100 zifasha indembe guhumeka zizwi nka ‘ventilators’, kiza no kongeraho imodoka za USAID zatanzwe ngo zifashishwe n’abakozi b’inzego z’ubuzima mu bikorwa byo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

 

Perezida Kagame yacyeje Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Joe Biden na Kamala Harris bagiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka ine iri imbere

@igicumbinews.co.rw