Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam mu nama ihuza EAC na SADC
![](https://www.igicumbinews.co.rw/wp-content/uploads/2025/02/FB_IMG_1739005621432.jpg)
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.
Ni inama ishakirwamo ibisubizo ku ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inama idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) irimo kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025.
Mu biganiro by’iyi nama, hitezweho kwiga ku buryo bwo gukomeza guhuza ibikorwa by’umutekano hagati ya EAC na SADC mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Abasesengura politiki n’ububanyi n’amahanga basanga iyi nama ishobora kugira uruhare rukomeye mu gukemura burundu iki kibazo, cyane cyane mu gihe RDC yakwemera gukorana n’indi mitwe y’umutekano mu karere.
Iyi nama irimo kuba mu gihe ingabo za SADC ziri mu burasirazuba bwa RDC kuva mu 2023, mu butumwa bw’amahoro bugamije kugarura ituze muri ako gace ntacyo zagezeho kuko M23 yafashe umujyi wa Goma.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: