Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’urukiko rw’ikirenga

Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yagiranye ibiganiro na Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rukuta rwa Twitter, byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ariko ntihigeze hatangazwa ibyaganiriweho.

Ku wa 4 Ukuboza 2019 nibwo Perezida Kagame yagize Dr Ntezilyayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.

Mbere y’uko ashyirwa kuri uwo mwanya, Dr Ntezilyayo yari umwe mu bagize Akanama k’Ubwunzi muri Minisiteri y’Ubutabera. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi mu 1994, afite Imyamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Université Libre de Bruxelles ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki z’Ubucuruzi Mpuzamahanga yakuye muri Carleton University muri Canada.

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 akora mu by’amategeko yakoze akazi gatandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutabera guhera mu 1996 kugeza mu 1999; Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda; Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Umujyanama Mukuru mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.

Ntezilyayo afite n’ubunararibonye mu bijyanye no kwigisha kuko yigishije muri Kaminuza zitandukanye n’amashuri makuru mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Yigishagamo amasomo arimo amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubukungu, amategeko ajyanye n’ishoramari, amategeko ajyanye n’iterambere, amategeko ajyanye n’imari n’ibindi.

 

Perezida Kagame yakiriye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin
@igicumbinews.co.rw