Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’umuyobozi wa UNICEF

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Henrietta Fore, amushimira ubutwererane bw’indashyikirwa uyu muryango ukomeje kugirana n’u Rwanda na Afurika.

Umukuru w’Igihugu yanditse kuri Twitter ko banaganiriye kuri gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi izwi nka ‘‘Giga Initiative’ ndetse n’iyindi igamije iterambere ry’urubyiruko yiswe “Generation Unlimited”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko bakomeje imyiteguro y’inama ikomeye izabahuza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres n’abandi bayobozi iteganyijwe kuwa 1 Nzeri 2020.

Muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda rwatoranyirijwe kuyobora ibindi bihugu muri Afurika mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe, ‘Giga Initiative’, yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ndetse n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, ITU.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2019, igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi, kuko ku Isi hakigaragara abantu barenga miliyari 3.6 bataragerwaho na internet.

Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda buri shuri rizaba rigerwaho na internet mu mwaka wa 2030. Iyi gahunda iteganya kujya ikorana na za leta zitandukanye mu kuzigira inama z’uburyo byagerwaho.

Kugeza ubu u Rwanda rwashoboye gushyiraho kilometero zigera ku bihumbi birindwi z’umuyoboro wa ’fibres optiques, kugeza ubu kandi u Rwanda rwatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya interineti yihuta ya 4G ku kigero cya 96%, intego ari uko amashuri yose agerwaho na internet.

Mu Ukwakira 2019, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu mu bihugu bicuruzwamo internet ihendutse ku Isi, aho rwazaga inyuma y’u Buhinde bwa mbere, bugakurikirwa na Kyrgyzstan, Kazakhstan, Ukraine naho Zimbabwe ikaza ku mwanya wa nyuma.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ba gahunda yiswe ‘Generation Unlimited’ igamije kongerera urubyiruko ubushobozi aho ruri hose ku Isi ku buryo mu 2030 urubyiruko rwose ruzaba rubasha kwiga kandi rukibona ku isoko ry’umurimo.

Mu 2018, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama ya gahunda ya Generation Unlimited, yavuze ko nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero yarwo kubera kubura amahirwe.

Perezida Kagame yavuze ko guha urubyiruko ubumenyi, imyumvire, n’ubushobozi bukenewe ari kimwe mu ngingo zihutirwa muri politiki z’ibihugu nk’u Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’umuyobozi mukuru wa UNICEF, Henrietta Fore

Perezida Kagame ubwo yitabiraga inama ya gahunda ya Generation Unlimited igamije guteza imbere urubyiruko
@igicumbinews.co.rw