Perezida Kagame yahaye impanuro abakinnyi b’AMAVUBI mbere yo gukina na Guinea

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye ikiganiro n’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yitegura gucakirana n’iya Guinea anayagezaho impanuro za Perezida Paul Kagame.

Ni ikiganiro Minisitiri Munyangaju yagiranye n’abakinnyi b’Amavubi mu gihe habura amasaha make ngo bakine umukino wo muri kimwe cya kane cy’amarushanwa ya CHAN ubahuza na Guinea.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Minisitiri Munyangaju yavuze ko Amavubi yamwijeje intsinzi.

Ati “ Mu nama twagiranye n’Amavubi yiyemeje gushimangira ko atari ayo kwitonderwa ahubwo ari ayo gutinywa! #Tubadwinge Natwe i #Rwanda dufane, twishimane nabo tubari inyuma kandi twubahiriza ingamba zo kwirinda #COVID19 #NtabeAriJye.”

Amavubi nayo abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kongera kuganirizwa na Minisitiri Munyangaju Mimosa ndetse akayagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ati “ Wakoze cyane kongera kureba uko tumerewe Minisitiri Munyangaju, ubufasha bwanyu ni ntagereranywa. Wakoze kandi kutugezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Kagame, turabasezeranya kujya muri uyu mukino dufite intego yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda.”

Amakuru meza avugwa mu ikipe y’Igihugu ni uko Manzi Thierry wari wagiriye ikibazo mu mukino wa Togo ku wa Kabiri, yasubukuye imyitozo ku wa Gatandatu nubwo kugeza ubu bigoye kwemeza ko abanza muri uyu mukino. Yiyongereye kuri Iradukunda Bertrand na Nsabimana Eric basubukuye imyitozo ku wa Gatatu.

Emery Bayisenge byitezwe ko yongera gutangira mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mutsinzi Ange. Byiringiro Lague ashobora kongera kubanza mu kibuga kimwe na Sugira Ernest watsinze igitego cyakoze ikinyuranyo ku mukino wa Togo.

Guinea iraza kuba idafite abarimo rutahizamu Sékou Oumar Yansané Akale, Moussa Condé ukina hagati mu kibuga na myugariro Mohamed Kalil Traoré bose bafite imvune, gusa abakinnyi barimo Yakhouba Gnagna Barry umaze gutsinda ibitego bitatu ndetse na Morlaye Sylla ni abo kwitondera.

Ikipe ikomeza hagati y’u Rwanda na Guinea izahura na Mali muri ½ kizakinirwa kuri Stade ya Japoma ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhura na Guinea mu marushanwa atandukanye, aho bwa mbere hari mu Gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1 mu matsinda.

Byongeye guhurira mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019, Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

 

Umutoza, Mashami Vincent n’abasore be bijeje Minisitiri Munyangaju ko baritwara neza

 

Abasore b’Amavubi biteguye gucakirana na Guinea

 

Minisitiri wa Munyangaju Aurore Mimosa yagejeje ku Mavubi ubutumwa bwa Perezida Kagame

 

Amavubi akurikiranye impanuro yagezwagaho na Minisitiri wa Siporo

 

@igicumbinews.co.rw

About The Author