Perezida Kagame yasabye abacamanza gukomeza kuburanisha abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’igihugu

Perezida Kagame yavuze ko muri rusange ubutabera bw’u Rwanda bumaze kwaguka, kandi by’umwihariko, bushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo ndetse bwiteguye gukomeza gukurikirana abayagizemo uruhare, asaba abacamanza kurushaho kwitegura.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2020-2021, nyuma yo kugezwaho raporo y’uko Umwaka w’Ubucamanza wa 2019-2020 wagenze.

Mu Ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi bw’ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera imbere, ku buryo bushobora kuburanisha buri wese mu bakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’igihugu, ndetse n’abandi.

Yagize ati “Abakoze ibyaha byagize ingaruka mu mateka yacu n’ibindi byaha ibyo ari byo byose, ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose. Kuburanisha no guca imanza z’aba banyabyaha ni mwebwe bireba, nizeye ko mufite ubushobozi bwo kuzica uko bikwiriye”.

Perezida Kagame avuze ibi mu gihe u Rwanda rukomeje gufata bamwe mu bakekwaho ibyaba birimo iterabwoba no gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba mu mahanga.

Uherutse gufatwa muri abo ni Paul Rusesabagina, umwe mu bayobozi b’umutwe wa MRCD, ufite umutwe w’inyeshyamba zitwa FLN zagabye ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko abanyarwanda biteze byinshi ku bucamanza, kuko ari bo bashinzwe gutanga ubutabera, ingingo yagura imibanire myiza mu benegihugu, bakarushaho gufatanyiriza hamwe mu kugiteza imbere.

Kagame yavuze ko ari yo mpamvu abacamanza badakwiye gukerensa icyizere bagirirwa n’abanyarwanda, ahubwo bakarushaho kugikoresha batanga ubutabera bwuzuye.

Yagize ati “Abanyarwanda bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo kandi ntibazareka gusaba ko bakorana ubudakemwa, mugomba rero kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa, ntimukwiye kuba inkomoko yayo. Aho, ni ho imikorere y’uru rwego igomba gushingira kugira ngo ikureho gukeka cyangwa kwibwira ko abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye”.

Kuri iyi ngingo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Nteziryayo Faustin, yavuze ko Inama Nkuru y’Ubucamanza yahagurukiye kurwanya ruswa n’andi makosa atuma ubutabera budatangwa neza, avuga ko hari abacamanza bagejejwe imbere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza bashinjwa ibyaha birimo ruswa, kandi hari abahanwe.

Yagize ati “urwego rw’ubucamanza rwahagurukiye kwimakaza imikorere y’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko irangwa n’ubunyamwuga n’ubudakemwa, kugira ngo dushore kurangiza neza inshingano zacu. Ni muri urwo rwego, urwego rw’ubucamanza rwashyizeho ingamba zo gutuma abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko barushaho kugira imikorere ikwiye kuko ari bwo bazashobora kurangiza neza inshingano zabo zo gutanga ubutabera buboneye”.

Yavuze ko “Ibyatumye iryo hame rishoboka gushyirwa mu bikorwa, abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko bagiye bagaragaraho amakosa cyangwa ibyaha byo kurya ruswa, bagejejwe imbere y’Inama Nkuru y’ubucamanza, hakurikijwe amategeko ikabafatira ibihano birimo no kwirukanwa”.

Perezida Kagame kandi yashimye urwego rw’Inama Ngishwanama y’Abunzi ruherutse gushyirwaho kugira ngo rurusheho gufasha mu kugabanya imanza zigana mu nkiko binyuze mu bwunzi, avuga ko iri intambwe nziza abanyarwanda bakwiye gushyigikira.

Yagize ati “Turishimira Inama Ngishwanama y’abunzi yashyizweho vuba, ije ari ikindi gisubizo mu butabera. Turifuza ko abanyarwanda barushaho gukoresha ubwo buryo bwo gukemura impaka n’amakimbirane binyuze mu bwumvikane. Ibi bizagabanya ibirarane by’imanza n’izindi nshya zizanwa mu nkiko”.

Inama Ngishwanama iherutse gushyirwaho mu Rwanda ni urwego rukuriwe na Prof. Sam Rugege wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Iyi nama igamije gufasha gushyiraho umurongo ngenderwaho no gutanga inama ku bahuza bigenga 51 bashyizweho, bazajya bafasha abagana inkiko gukemura ibibazo byabo binyuze mu bwumvikane.

Ibi bizarushaho kugabanya imanza zigana mu nkiko, kuko ‘n’ubwo zagabanutseho 231, ariko ziracyari nyinshi’ kuko mu mwaka ushize, inkiko zakiriye imanza 75 188, imanza nshinjabyaha zikaba ari zo nyinshi kuko zihariye 64% bivuye kuri 59% mu mwaka wari wabanje.

Imanza 17 975, zingana na 24% by’imanza zinjiye mu nkiko, ni izerekeye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Muri rusange, muri uyu mwaka haciwe imanza 76 349, aho ziyongereyeho 5% ugeranyije n’izaciwe umwaka wari wabanje, ibi ariko ntibyabujije ko imanza zisigaye mu nkiko n’ibirarane byiyongera, ahanini bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ‘kuko hari igihe inkiko zitakoraga ku rugero rusanzwe’ ndetse n’imanza nshya zinjira, cyane cyane iz’inshinjabyaha, zikaba zariyongereye, nk’uko byatangajwe na Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Nteziryayo avuga ko n’ubwo imibare ikiri hasi ugereranyije n’ahandi, abagana inkiko batangiye gukoresha uburyo bwo kwiyunga aho kuburana, ndetse imanza 897, zingana na 6% zikaba zarakemuwe binyuze mu nzira y’ubwunzi.

Ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu bucamanza bw’u Rwanda

Mu rugendo rw’igihugu ruganisha ku gutanga serivise nyinshi hifashishijwe ikoranabuhanga, urwego rw’ubucamanza ntirwasigaye inyuma. Magingo aya, umuntu ashobora gutanga ikirego cye anyuze muri ‘system’, bitabaye ngombwa ko yigerera ku rukiko.

Perezida Kagame yavuze ko iyi ntambwe ishimishije, kuko yatumye icyorezo cya Covid-19 “kidahagarika imirimo yo mu nzego z’ubutabera, [kuko] zakomeje gukora zifashisha ikoranabuhanga”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bigaragaza agaciro ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, kuko rituma serivisi zihuta ndetse ubutabera bugatangwa mu mucyo, ahera aho asaba ko “iyi mikorere mishya ikomeza, bityo ubutabera bugakomeza gutangwa mu buryo bunoze kandi mu mucyo”.

Muri uyu mwaka w’ubucamanza, kuva ku itariki ya 16 Werurwe kugeza ku ya 31 Gicurasi, umubare w’ibirego bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga wageze ku 14 675 ndetse haburanishwa imanza zirenga 2000.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko muri rusange urwego ayoboye rwakoze dosiye 99.4% by’izo rwakiriye, avuga ko impamvu batujuje ijana ku ijana ari ukubera dosiye ziyongereye, nyuma y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kudahishira ibyaha ndetse n’umubare w’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga wiyongereye.

Yavuze ko bashyize imbaraga nyinshi mu gutsinda dosiye baburana, aho umwaka ushize batsinze 93% by’izo baburanye.

Habiyaremye kandi yagaragaje ko umubare wa dosiye bakira wiyongereyeho 8 515 ugera ku 53 959, inyongera ya 19%.

Yavuze ko mu bindi bashyizemo imbaraga birimo gukoresha ikoranabuhanga, aho nka serivisi zigaragaza ko umuntu atakatiwe ziboneka ku rubuga ‘Irembo’.

Yashimangiye ko bakomeje guhugura abakozi babo mu rwego rwo kunoza uburyo bwo kugenza ibyaha n’imiterere y’amadosiye, anongeraho ko bari “kongera ubufatanye n’ibindi bihugu mu gukurikirana abakoze ibyaha mu Rwanda bahunze ubutabera”.

Muri rusange, mu mwaka ushize wa 2019-2020, haciwe imanza 76 349, inyongera ya 5% ugeranyije n’izaciwe umwaka wari wabanje.

 

Abacamanza mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango

 

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yari yitabiriye uyu muhango

 

Ni umuhango wabaye hitabwa ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

 

Inzego z’abavoka, abacamanza, abashinjacyaha n’umutekano zari zihagarariwe muri uyu muhango