Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kugira isuku nk’uburyo bukomeye bwo kwirinda Coronavirus

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo COVID19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, abasaba kutagira impagarara kubera ko ntacyo byafasha mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

 

Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, umunsi u Rwanda rwemejeho ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yabonetse ku butaka bwarwo mu murwa mukuru Kigali, akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 8 Werurwe.

 

Yagize ati “Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID19. Nk’uko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.”
Yibukije Abanyarwanda ko kugira isuku ari bwo buryo bukwiye bwo kwirinda , aho basabwa gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kudahagarara ahitaruye, n’ibindi.

 

Yakomeje ati “Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima nk’uko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa.”
“Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

 

Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzirikana abamaze kuvutswa ubuzima na COVID19, imiryango yabo n’inshuti zabo, runatera ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima.

 

Kuri uyu wa Gatandatu kandi Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi nk’insengero n’ibibuga by’umupira, bibaye bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

@igicumbinews.co.rw

About The Author