Perezida Kagame yashimiye ababohoye igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko ari bo batumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho ubu.

Abivuze kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, iyi tariki ikaba yibukwa nk’itariki urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriyeho (tariki 01 Ukwakira 1990).

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yanditse ubutumwa bugira buti “Ku bantu mwese mwagaragaje ishyaka ryo gukunda igihugu no kucyitangira, mwagenze urugendo rwasaga n’urudashoboka, mwatugejeje aho turi ubu.”

“Byaduteye ishema nk’Igihugu, kandi turabashimira, Dukomereze aho.”

@igicumbinews.co.rw