Perezida Kagame yashimiye Arsenal yatwaye igikombe cya Community Shield

Perezida Kagame yashimiye Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley kuri uyu wa 29 Kanama 2020.

Arsenal FC yegukanye igikombe cya 16 ibifashijwemo na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang, watsinze penaliti ya nyuma ndetse akaba ari na we wari wafunguye amazamu. Liverpool yishyuriwe na Takumi Minamino, yahushije penaliti yatewe na Rhian Brewster.

Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino.

Intsinzi ya Arsenal yashimishije abakunzi bayo bo mu mfuruka zitandukanye z’Isi barimo na Perezida Kagame wihebeye iyi kipe abakunzi bayo bita ‘The Gunners.’

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko ashimishijwe n’intsinzi ya Arsenal ndetse ko iri kugenda igaruka mu bihe yahozemo byo gutwara ibikombe.

Yagize ati “Nishimiye Arsenal kuri #Community Shield. Ni ukubaka buhoro ariko bihamye dusubira ku budahangarwa. Mwakoze.”

Arsenal yegukanye Community Shield nyuma y’iminsi 28 yegukanye FA Cup, yatwaye itsinze Chelsea ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Usibye kuba Perezida Kagame ari umufana wa Arsenal FC, ni n’umwe mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyimwitirirwa cya Cecafa Kagame Cup.

Ku wa 3 Gicurasi 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo.

Tony Adams yatangaje ko iyi kipe yamugeneye umupira wo gukina wa Arsenal, imuha imipira itatu yo kwambara ya Arsenal hariho umwe uriho amazina ye na numero imwe.

Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsene Wenger [watozaga Arsenal] yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira.

Mu Ukwakira 2013, Perezida Kagame yari ku kibuga cya Arsenal, Emirates, ubwo iyi kipe yatsindaga Napoli ibitego 2-0 mu mikino ya UEFA Champions League.

Icyo gihe yanyuzwe no kureba uwo mukino. Yagize ati “Nishimiye kurebera umupira i Emirates. Ndashimira Wenger na Arsenal bagarutse ku mukino mwiza wo gutsinda.”

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu ntangiriro za 2020, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, rwinjije miliyoni 33£ mu gihe rwari rwiteze kubona miliyoni 28£ ndetse gukorana n’iyi kipe yo mu Bwongereza byongereye umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni $438 mu 2017, wiyongeraho miliyoni $34 ugereranyije n’uwa 2016. Rwiteze miliyoni $800 mu 2024.

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal, yayishimiye nyuma yo kwegukana Community Shield ku nshuro ya 16

Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, ateruye igikombe cya Community Shield ikipe ye yegukanye kuri uyu wa Gatandatu

Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield 2020 itsinze Liverpool