Perezida Kagame yashimiye EU ku ibikorwa ikora byo kurwanya Coronavirus

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, ku bijyanye n’imikoranire hagati ya EU n’u Rwanda, ashima inkunga y’uyu muryango mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus no mu bindi.

Umukuru w’Igihugu yanditse kuri Twitter ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga Jutta Urpilainen, ku bijyanye n’imikoranire hagati ya EU n’u Rwanda. Twishimiye ubufasha bw’ingenzi EU ikomeje gutanga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus no mu bindi”.

Jutta Urpilainen na we yanditse kuri Twitter ashimira Perezida Kagame ku gihe n’ibiganiro byubaka bagiranye uyu munsi.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye mpuzamahanga ni yo nzira yonyine yo gusohoka muri iki cyorezo cya Coronavirus, Team Europe, iri kumwe n’abafatanyabikorwa bayo”.

EU iherutse gufata icyemezo cyo gutanga inkunga ingana na miliyoni 52 z’ama-euro, ni ukuvuga agera kuri miliyari 52.8 Frw yo gufasha u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu rwego rw’ubuzima n’imibereho.

Icyo gihe Visi Perezida wa Komisiyo ya EU akaba n’intumwa yihariye y’uyu muryango mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Josep Borrell Fontelles, yatangaje ko uwo muryango watangije ubufatanye wise ’Team Europe’, bugamije gufasha abafatanyabikorwa mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

Ni gahunda yagenewe ingengo y’imari isaga miliyari 20 z’amayero, igamije gukumira ingaruka zikomeye zaba iz’ubuzima, imibereho y’abaturage n’ubukungu, zishobora gushamikira kuri iki cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, aherutse gushima uko u Rwanda rurimo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, yizeza ko uyu muryango uzakomeza gufatanya na rwo muri uru rugamba no mu zindi gahunda z’iterambere.

Yakomeje ashimira ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, zirimo gahunda ya guma mu rugo, gukaraba intoki, guhana intera n’izindi nyinshi.

Ati “Mureke nshimire byimazeyo leta y’u Rwanda n’abanyarwanda, ku buryo mwihutiye gukumira iki cyorezo. Turanashimira abari ku rugamba rwo kurwanya iki cyorezo mu nzego z’ubuzima, umutekano, itangazamakuru n’abandi bose badufasha kubona serivisi za ngombwa”.

Mu Rwanda, EU ishyigikira icyerekezo cy’igihugu binyuze mu biganiro bya politiki, inkunga z’iterambere, cyane cyane gutera inkunga urwego rw’abikorera, ingufu, ibikorwa remezo, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu by’umuco n’uburezi.

Uyu muryango kandi uherutse kuyobora igikorwa cyakusanyirijwemo miliyari 7.4 z’ama-euro, zizifashishwa mu gushaka urukingo no kuvura Coronavirus.

@igicumbinews.co.rw