Perezida Kagame yashimiye Jack Ma wagejeje mu Rwanda ibikoresho byo guhangana na Coronavirus

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yashimiye umuherwe wo mu Bushinwa, Jack Ma, ku mpano ye yagejejwe mu Rwanda igizwe n’ibikoresho 20 000 bipima Coronavirus, udupfukamunwa n’ibikoresho birinda abaganga bita ku barwayi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Ni inkuru iziye igihe kuko mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus, umubare w’abayanduye nawo ugenda wiyongera. Ubu bamaze kugera kuri 17, mu gihe umurwayi wa mbere byemejwe ko yasanzwemo iyi ndwara ku wa 14 Werurwe.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko inkunga ya Jack Ma yageze mu Rwanda.

Yagize ati “Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira.”

Ni inkunga ikomeye izafasha mu gukomeza gupima abakekwaho Coronavirus, kuko u Rwanda ruheruka gutangaza ko abamaze gupimwa basaga 1200.

Ku wa 16 Werurwe nibwo Jack Ma washinze ikigo gicuruza mu ikoranabuhanga, Alibaba, yatangaje ko Afurika ishobora gukataza kurusha Coronavirus, mu gihe ikomeje guhangana n’iki cyorezo, irwana kuri miliyari 1.3 z’abaturage bayo.

Yakomeje ati “Mu guhangana n’uburyo ubukenerwe bw’ibikoresho by’ubuvuzi bukomeje kuzamuka muri Afurika, Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation bazaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura.”

Yavuze ko hejuru y’ibyo, iyo miryango yombi ihita itangira gukorana n’ibigo by’ubuvuzi muri Afurika, mu kubona ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ajyanye no kuvura Coronavirus.

Yakomeje iti “Muri rusange ibikoresho miliyoni 1.1 bipima, udupfukamunwa miliyoni esheshatu n’ibikoresho 60 000 birinda abaganga bizagezwa i Addis Ababa, Umurwa mukuru wa Ethiopia. Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali yemeye gukurikirana ibijyanye no kubicunga no kubikwirakwiza mu bindi bihugu bya Afurika.”

Jack Ma kandi aheruka no kohereza ibikoresho bitandukanye mu bihugu byugarijwe na Coronavirus birimo u Butaliyani, u Buyapani na Espagne, ndetse hari ibyo yohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ma w’imyaka 55 ni umuherwe ukomeye mu Bushinwa, aho magingo aya umutungo we ubarirwa muri miliyari 39.4 z’amadolari ya Amerika.

Iyi ndwara ya Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, ariko ubu busa n’ubwamaze kuyihagarika, ahubwo irimo kwibasira cyane cyane ibihugu byo mu Burayi by’umwihariko u Butaliyani. Hirya no hino ku Isi bibarwa ko abamaze kuyandura ari ibihumbi 276, mu gihe imaze guhitana abagera ku bihumbi 11,4. Mu bamaze gupfa harimo 4032 bo mu Butaliyani.

Nyuma yo gutangaza ko abanduye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 17, Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda, hakurikizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

@igicumbinews.co.rw