Perezida Kagame yashyizeho abayobozi muri Perezidansi, RBA, RGB no mu ntara y’Iburasirazuba
Kuri uyu Gatatu Tariki 15 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo Valens Uwineza wagizwe umuyobozi w’Ibiro by’umukuru w’Igihugu, naho Cléophas Barore yagizwe Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamuru(RBA) asimbuye Arthur Asimwe wahawe inshingano zo kuba Deputy Chief of Mission muri Ambasade y’u Rwanda iri Washington muri Leta Z’unze Z’Amerika.
Mu bandi bahawe inshingano barimo Pudence Rubingisa wari Mayor w’umujyi wa Kigali agiye kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Dr Félecien Usengumukiza yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB), ni mu gihe umunyamakuru Solange Ayanone yahawe inshingano zo kuba Umujyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Kanda hasi urebe abahawe inshingano bose:
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/eDheKlHI6P
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) December 14, 2023
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:
@igicumbinews.co.rw