Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano mushya

Nkuko bikubiye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’umutekano mushya witwa Gasana Alfred.

Gasana Alfred,  yari asanzwe akuriye ishami ry’umutekano mu gihugu mu rwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza(NISS).

Mu kwezi kwa cumi na kumwe 2019, nibwo inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yasubijeho Minisiteri y’Umutekano yari imaze imyaka 4 yaravuyeho.

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yaherukaga Minisitiri mu kwezi kwa kane umwaka ushize ubwo yayoborwaga na Gen Nyamvumba Patrick.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: