Perezida Kagame yasubije Bamporiki wamusabye imbabazi yemera ko yakiriye indonke

Nyuma yuko ejo hashize Minisitiri w’intebe asohoye itangazo mu izina rya Perezida Kagame rivuga ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ahagaritswe mu mirimo ye ndetse na RIB igahita itangaza ko akurikiranyweho ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na byo.

Kuri ubu Bamporiki abicishije k’urukuta rwe rwa Twitter yemeye ko yakiriye indonke asaba Perezida Kagame imbabazi.



Agira ati: “Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.

Perezida Kagame nawe yahise amusubiza kuri Twitter amwibutsa ko guhanwa nabyo bifasha



Ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”.

Bamporiki akunze kugaragara mu itangazamakuru nk’umuntu uzi kuvuga no kwandika ikinyarwanda neza aho akunda gucyaha abatatira umuco nyarwanda ariko hakaba hari igihe acikwa akavuga amwe mu magambo adasanzwe nk’aho aherutsa kuvuga ko ari idebe ry’umukobwa wamugabiye inka.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: