Perezida Kagame yasubije Gatabazi JMV ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajuaruguru

Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu gihe Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Itangazo rishyira abayobozi bombi ku mirimo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.

Rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasubije Bwana Jean Marie Vianney Gatabazi ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Yagize kandi Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.’’

Gatabazi yagaruwe ku mirimo ye nyuma yuko ku wa 25 Gicurasi 2020 yari yahagaritswe. Icyo gihe Gatabazi hamwe na Guverineri wari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, bahagaritswe ku mirimo yabo na Perezida Kagame “Kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, muri icyo gihe ryavugaga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi bombi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Ntihatangajwe ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa kuba Gatabazi yongeye guhabwa inshingano ze ni igihamya ko iperereza ryasanze yera.

Nyuma y’umunsi umwe gusa akuwe ku mwanya we yari amazeho imyaka itatu, Gatabazi yashimiye Perezida Kagame by nshingano yaduhaye, anamusaba imbabazi ku nshingano atujuje bigatuma akurwa kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka itatu.

Mu gihe Gatabazi yagaruwe mu mirimo mugenzi we Gasana Emmanuel wayoboraga Intara Amajyepfo we yasimbujwe Kayitesi Alice.

Kayitesi yari amaze imyaka igera kuri itatu ari Meya wa Kamonyi. Yatorewe kuyobora aka karere mu matora yo mu Ugushyingo 2017.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko mbere yo kugirwa Umuyobozi w’akarere yabanje kuba Umuyobozi mu karere ka Kamonyi w’Urwego ruzwi nka NISS (National Intelligence and Security Service) rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Gasana Emmanuel wayoboye Amajyepfo mu 2018 nyuma y’imyaka icyenda yari amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu.

Gatabazi we yasubijwe umwanya wa Guverineri w’Amajyaruguru. Yawugezeho mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 ari Umudepite. Yasimbuye Musabyimana Jean Claude wamaze igihe kigera ku mezi icyenda kuri uyu mwanya, nawe wari usimbuye Bosenibamwe Aimé [uherutse kwitaba Imana] we wamaze imyaka itandatu ayobora iyi ntara.

Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nyuma y’amezi agera kuri abiri ahagaritswe

Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo
@igicumbinews.co.rw