Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira Mkapa

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati mu gihe cy’iminsi itatu guhera kuwa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 kugeza kuwa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, mu rwego rwo kunamira Benjamin William Mkapa.

Perezida Magufuli wa Tanzania, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. Yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi, aho amabendera yose mu gihugu azaba yururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe ‘mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzania mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w’Igihugu wa gatatu w’icyo gihugu, Nyakubahwa Benjamin William Mkapa’.

Rikomeza rigira riti “Dukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’igihugu cya Tanzania muri rusange muri ibi bihe by’akababaro”.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yihanganishije Tanzania n’abaturage bayo ku byago bagize.

Yagize ati “Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida @MagufuliJP”

“Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania.”

Mkapa wari ufite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yasimbuye Ali Hassan Mwinyi we wabanjirijwe na Julius Nyerere. Uyu mugabo yayoboye Tanzania mu gihe u Rwanda rwari rukigerageza kwivana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarushegeshe ku rwego rukomeye, ariko amateka agaragaza ko yakoze uko ashoboye agashyigikira u Rwanda mu nzira rwarimo.

Umusesenguzi Tom Ndahiro, avuga ko yamenye Mkapa ubwo yari akiri muto aba muri Tanzania ayobora ikinyamakuru cyandikaga mu Cyongereza.

Ati “Ni umuntu wumvaga u Rwanda, akumva ibibazo byahabaye, ari perezida njye ubwanjye nigeze kujyana na perezida mu ruzinduko yakoreye muri Tanzania, perezida w’u Rwanda icyo gihe yari Bizimungu, uwo umubano rero wa Benjamin Mkapa n’u Rwanda ntabwo warangiranye no kuba ari ku butegetsi, ni ibintu byakomeje.”

Mkapa yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, African Leadership Forum (ALF). Yari mu Rwanda kandi mu Ukuboza 2017 mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Icyo gihe yavuze ko FPR-Inkotanyi na CCM yayoboye imyaka 10 ari Perezida wa Tanzania, bifite aho bihuriye mu kwibohora kuko rimwe ryakuye igihugu ku ngoyi y’abakoloni b’Abongereza, irindi rikagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro umuntu.

Mkapa yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo cyerekanye ko nyuma y’amahano nka Jenoside igihugu gishobora kongera kubaho kandi kigatera imbere, ko hari byinshi Isi ikwiye kwigira ku Rwanda kandi ngo ntiyabivugiye ko yari arurimo gusa kuko ari ibigaragara.

@igicumbinews.co.rw