Perezida Kagame yavuze ko abashaka kugirira u Rwanda nabi bigenda bibagora

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu mahanga, gusabana no kuganira mu munsi narukwamaka uhuriza hamwe abanyarwanda uzwi nka Rwanda Day.

Imbere y’abantu basaga 3500 mu mujyi wa Bonn mu Budage, Perezida Kagame yatanze impanuro zitandukanye n’inama zigamije gushishikariza abanyarwanda bari mu mahanga gufatanya n’igihugu kugera ku cyerecyezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye.

Dore ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2019

[…] Icyiza cya Rwanda Day, ihuriza hamwe abanyarwanda aho bari hose ngo tuganire, tugire aho dushingira kuko u Rwanda ni igihugu cyiyubaka kandi kiva kure. Turiyubaka tuva kure, tuva ku gihugu cyasenyutse ndetse gisenyuka kitari gisanzwe kinariho, ubwo urumva ko byabaye guhura. Ariko inzira yo kubaka yo iragaragara, aho tugana turahabona. Uburyo buhatuganisha turabubona. Igisigaye ni abanyarwanda, nitwe nta wundi dutegereje, uwo dutegereje nitwe.

Hari ubwo njya nibaza iyo twahuye gutya n’ikindi gihe, u Rwanda ibyo rumaze kunyuramo muri uko gusenyuka, inzira yo kongera kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino, amwe u Rwanda rukayazibukira, ayandi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze. N’aho ruguye ntiruhere hasi rugahaguruka.

Imyaka 25 ishize, ibyo byagiye bigabanyuka. Ntabwo bikiri nkuko byari bimeze mu myaka icumi ishize, bigaragaza uko kwiyubaka ndetse navuga ko abarukoreraga ibyo uko imyaka igenda ihita ni nako bibagora kubikora uko babikoraga. Ntibashirwa n’ubu baracyayohereza ariko ni uguhanyanyaza, kwanga kuva ku izima bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu ntabwo cyashoboka.

Ntabwo mbivugira ngo twirate, kugira ngo abari bafite iyo migambi bayiveho oya, ndabivugira ko ari ukuri kandi kwigaragaza. Nta myaka ishira, nta myaka itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza ariko nubwo bibaho abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima cy’imibereho y’u Rwanda birasanzwe ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri rwego rw’ubukungu bw’igihugu.

Indege murayizi ? Iyo igenda ihura n’imiyaga y’ubwoko bubiri. Ngira ngo irarenze ariko iyo mvuga ni iy’ubwoko bubiri. Hari uturuka imbere usa n’uyisubiza inyuma, hari n’uturuka inyuma ugasa n’uyisunika. Twe twagiye duhura n’ituruka imbere gusa ariko icyo nshaka kuvuga, iyo ndege kubera imbaraga iba ikoresha ngo ijye imbere nubwo hari iyo miyaga iragenda ikagera iyo ijya. Nuko tugenda natwe, ni nk’ink’indege. Imiyaga iduturutse imbere ikadusunika tuyinyuramo tukagenda.

Ku bundi buryo hari (imiyaga) iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Nimwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza ngo rugere aho rwajyaga.

Hakenewe guhora twongera imbaraga zisunika indege yacu. Kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa ahubwo tuhagere mu gihe gitoya. Rwanda Day rero, ihuza abanyarwanda n’inshuti z’abanyarwanda, icyo tubasaba , icyo igamije ni ukugira ngo ari abari hanze y’u Rwanda no mu Rwanda dukorere hamwe u Rwanda rwihute rugere aho rwifuza kugera ku buryo bitebuka.

Ejo nahoze nsoma abantu bandika ngira ngo bamwe babyandikiraga hano, mbese harimo nko kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni politiki ngo yo nkugerageza gushaka imbaraga mu banyarwanda , kubikundishaho…ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura kuko nubundi nari nzi ko ariko bigenda.

Uhura n’abanyarwanda bakusaganga aho uri ukabasanga, mukaganira ukababwira icyo ubatezemo nabo bakakubwira icyo ubatezemo, niyo politiki. Naho iyo gusobanurira abanyarwanda ngo baashyigikire igihugu cyabo…rwose uwanenga ibyo ajye ahora anenga.

Abandi, muri iyo nyandiko ngo biriya ni ukugira ngo dushake mu banyarwanda bafite amaboko mu bihugu barimo hanze ngo batuvuge neza! Icya mbere nta baturusha kumenya abo bantu bo muri icyo gihugu ariko niyo baba bahari ni byiza ko babikora batyo, ikibazo kiri he? Bakwiriye kuba bakoresha ubushobozi bafite aho bari mu buryo bwose kugira ngo igihugu cyabo kibone izo mbaraga gishobore kugenda, cyihute kigere aho gikwiriye kuba kigana.

Icya gatatu, hari ubwo nibaza imyaka 25 ishize u Rwanda rutera imbere , ikibazo nakwibaza gusa, ntabwo igihugu cyatera imbere bishingiye ku mikorere mibi, ntabwo byajyana. Ntabwo ushobora gukora nabi ngo ibivamo abe ari byiza. U Rwanda ruratera imbere kuko ibyo rukora ari bizima. Ntabwo wakora ibintu bibi ngo uhore utera imbere, ntabwo bihura.

Icyo nibaza ari nacyo dukwiriye kwibandaho, mu byiza dukora twarushaho gute kubikora neza? Twarushaho gute kugira ngo abakora neza biyongere umubare bahore ari benshi? Kugabanya umubare w’abangiza ukongera umubare w’abakora ibizima, niyo nshingano dufite.

Abangiza ubundi bagahagaritswe kwangiza cyangwa bakagirwa inama cyangwa bagashakirwa ubundi buryo, ntibikorwe n’abakora neza kugira ngo imbaraga zabo zoye gupfa ubusa.
Ibyo navugaga bikorwa neza mu Rwanda biri mu bice byinshi. Amabanki arubakwa, amashuri arubakwa, amavuriro n’ibindi byinshi abaturage bakeneyeho serivisi ariko niba ugiye kwa muganga, hari uburyo umuntu akeneye gufashwa byihutirwa. Ugeze kwa muganga ari ninjoro, ugezeyo ubuze umuntu wafasha uwo murwayi ushaka ubufasha bwihutirwa.

Kubera ko abaganga ari bake cyangwa se kubera ko na bake bari bariyo umuntu yagezeyo asanga basinziriye ndetse n’aho bakangukiye akaba ribo batonganya uwo bari guha serivisi cyangwa bagashobora no kumubwira ko ibyo babifitiye uburenganzira, no kuba uwo yavuga ati ari ko se ko wasinziriye ku kazi abantu barafashwa na nde, akaba ari we ugira uburakari akamerera nabi uwo yari gufasha. Ibyo bikwiriye gukosorwa, ntabwo ari imikorere ariko ntibijujije ko ubuvuzi muri rusange intambwe irahari, biratera imbere ariko icyo kimwe kibaye ni umuco mubi utakwihanganirwa kubera ko muri rusange ibintu bigenda neza.

Ugiye muri banki, hari ubwo abantu bagomba gutonda umurongo ngo babone serivisi, bakawutonda ukagera kure ari ubaha serivisi rimwe na rimwe ari mu bindi. Yifitiye telefone ariho avugana n’inshuti ye, abantu bagategereza ari aho arasekaaa, abantu bagategereza kandi ukabona babyihanganiye, ni ibintu bemeye bisanzwe, cyangwa se niba hari utanga serivisi abantu batonze umurongo ni benshi, haje undi w’igitangaza abanyuzeho aragiye kubera ko aziranye n’uriya cyangwa kubera ko yumva afite uburemere runaka , iyo abantu batitonze mukabigira umuco ntihagire uvuga, ntabwo bishoboka. Ngo umuntu agere n’aho abiregera, ati ibi ntabwo bikwiriye kuba bikorwa.

Ni umuco mubi. Ibyo nabyo ni ibikudindiza witeye kandi ufite ubushobozi bwo kuba wabihindura.
Ibyo nibyo umuntu yagira atya akanenga kandi ibyo usibye uwabikoze, usibye ndetse n’ababyemeye kugira ngo bijye bikorwa muri bo ukaba umuco ugiye guhabwa intebe, ubundi si ikintu cyajya guhora kivugwa ko u Rwanda ntaho rujya kandi na we ari mu batuma biba, babimukoreye babyemera cyangwa se na we ari muri uwo mwanya yabikora.
Niyo mpamvu rero, u Rwanda iyo ruvugwa mu majyambere amaze kugerwaho ntabwo bivuze ko hatari akazi ko gukorwa, karacyahari kenshi pe, ndetse binavuze ko hari ibibi bikorwa tugomba guhangana nabyo tukabihindura ariko ntabwo umuntu yabigira ikirego ngo avuge ko nta gihari, ibintu byose ni bibi ariko kuri bya bindi bigenda bigabanyuka navugaga, ibyinshi ubisanga ahanze mu bantu bake kukurusha ukuri uko kumeze imbere mu gihugu.

Igitumye mvuga ko u Rwanda rukomeye si uko turi ibitangaza dufite intwaro zikomeye, ingabo zikomeye zarangiza buri cyose ahubwo ni uko turi abanyarwanda dutite intego imwe, ….gukomera gutyo nta gishobora kubisenya. Niyo mpamvu na bake bakirwanya u Rwanda n’ejobundi ,uyu munsi umwaka ushize, icyabahagaritse, icyabatsinze ni abanyarwanda bari hamwe, bumva ko ibibazo tugifite ni nk’ibibazo n’ibindi bihugu byose bifite.
Njye kenshi iyo mpuye n’abantu bambaza ibibazo bakavuga ibintu bimwe nta nazi kandi mba mu Rwanda, nkababaza nti ariko mwebwe muturuka he? Ibibazo by’iwanyu mubibaza nde, aho uturuka hataba ibibazo ni hehe?
Ugasanga abanyamakuru ngo nta demokarasi nta bwigenge…iwanyu nimwe mubifite? Niba ibyo bafite bisa bityo, ibyabo bimwe ntabyo nshaka na busa. Njye nshaka iby’iwacu, iby’umuco wacu. Ubu abanyarwanda imyaka babayeho amagana, bagiye kwigishwa kubaho, umuco n’abantu b’ejobundi aha, ibi bihugu bivamo kuduha amasomo ntibyabagaho igihe twari turiho.

Ugasanga n’umwana arakujomba urutoki mu maso ngo arakwigisha uko ukwiriyeho kubaho, kuvuga, kugenda. Hari abanyarwanda babyemera ariko sinzi ko baba bumva neza ibyo bavuga. Ubu se wahera he njyewe kunyigisha uburenganzira ndetse ugashyiramo n’uburenganzira bwanjye ? Ubwo se unkunda kungana iki ku buryo wareberera uburenganzira bwawe warangiza ukongera n’ubwanjye?
Abantu uko babana ni magirirane, twabana, twaganira, twajya impaka twakumvikana ariko ntabwo nakwemera ko umbwira ko wowe waremwe ari wowe ubifite gusa njye naremwe ntabifite. Ko ari wowe ugomba kubimpa, gute se? Niho hashingira biriya duhora tuvuga buri munsi, byo kwiha agaciro. Ukamenyera gukora ikintu cyiza kuko kikubereye atari ukubikorera undi muntu.

Ntabwo byaramba kugira ngo ukore ibintu bizima kuko wabibwiwe n’abandi, ntabwo bikora, ntibibaho. Abanyarwanda barakena turi kurwana n’ubukene, abanyarwanda bicwa n’indwara zitica abandi bantu mu bindi bihugu. Hari abasonzaga kubera ko nta kintu bafite, turashaka ko bagira icyo bakora, ntibasonze, ntibicwe n’indwara zitica abandi. Niyo mpamvu iyo urebye mu ngengo y’imari ibitwara amafaranga menshi ni ubuerzi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo ngo byunganire ubukungu. Ubwo se twaba tutagira gukunda abantu bacu, twiyanga ?

Ubu imyaka 25 ishize, twazamuye imyaka y’icyizere cyo kubaho. Kera uwageraga muri 40 yabagaga ikimasa niba yari agifite, agahamagara inshuti zose ngo yagejeje imyaka 40 atarapfa. Ubu abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70, ibyo nta nubwo arinjye ubivuga, ndabuga ibyo abazobereyemo bavuga, bo hanze batari n’abanyarwanda.

Impfu z’abana n’ababyeyi babo bapfaga babyara, uko byagabanyutse nta hantu birabaho ku isi nk’ukuntu byagabanyutse mu Rwanda. Turakora ibintu biha abantu ubuzima, twarangiza tukaregwa ko tububambura, ibyo se birashoboka?

Ku rundi ruhande, uraha abantu kugera ku itumanaho igihugu cyose, ngo umuntu yishyire yizane avuge bitewe n’ishoramari twakoze mu gihugu warangiza ngo ubuza abantu kuvuga? Urabaha indangururamajwi ariko ngo ubabuza kuvuga, ibyo se birashoboka? Dukunda abantu, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu. Ibindi ahubwo ibyo nibyo politiki mbi abaturega bakora.
Abanyarwanda bari hano, naje hano ngo mbabwire ko tubifuza, tubategerejeho byinshi nanjye mubwire icyo muntegerejeho ndetse usibye icyo muntegerejeho, mumbwire n’icyo nabimye ariko sinjye njyenyine mvugira, ndavuga Leta yose, ubuyobozi bwose bwo mu gihugu.

Twe icyo tubategerejeho, ni byiza kwiyubaka, ndetse kuko mwiyubatse mukagira nuko mwubaka u Rwanda. Aho muri hose muhafitiye uburenganzira ariko aho mufitiye uburenganzira budashira, ahandi ho bashobora no kubibaka ni ibitizanyo ariko iby’iwanyu, iby’iwacu nta wabibaka, ni ibyanyu. Niyo ugiye ugasanga aho isi iherera ugasanga nta handi ho kujya ugaruka iwanyu. Abafite ibyo bakora aho bari ntabwo nababwira ngo muhambire mugaruke ariko aho washakira hose gutaha, nabwo turakwakira na yombi rwose ndetse turanakabya.

Nta gitutu, ni ikwishyira ukizana, njye ni ukubabwira ngo iwanyu harabategereje kandi kubategereza ni ubwoko bubiri. Hashobora kugutegereza ukiri no hanze, ushobora gukora ibyo u Rwanda rugutegerejeho ukiri hanze cyangwa watashye. Guhitamo ni ukwawe, ikibi ni ukutarutekereza, kutagira icyo ushaka kurukorera.

Ndarangiriza ku gushimira inshuti ziri hano, nshimira u Budage, ni igihugu cy’inshuti tubanye neza ndetse abanyagihugu benshi bafite ibyo bakora mu Rwanda. Bababwiye ishoramari rimaze gukorwa na sosiyete zo mu Budage harimo nka Volkswagen n’abandi bari mu by’ubwubatsi n’abandi bari muri byinshi, turifuza n’abandi. Tuzakora ibishoboka byose ngo ishoramari ryabo rigende neza n’abandi bose.

Nagira ngo mbabwire ko tutari inshuti mbi, turi inshuti nziza, bazajya babibona twafatanyije, bazasanga bataribeshye.

@igicumbinews.co.rw