Perezida Kagame yavuze ku bakwirakwije ibihuha bavuga ko yapfuye

Perezida Kagame yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ubuzima bwe butifashe neza, agaragaza ko atari byiza kwifuriza abandi ibibi kuko ejo ari wowe bishobora kugeraho.

Perezida Kagame avuze kuri ibi nyuma y’iminsi bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga, bakwirakwiza amakuru avuga ko Perezida w’u Rwanda arwaye ndetse ashobora kuba yaritabye Imana.

Ni amakuru atarahawe agaciro cyane mu Rwanda ariko yakomeje gushyushya imitwe ya bamwe mu barwanya Leta baba mu mahanga.

Mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yabibajijweho na bamwe mu bari bakurikiye ikiganiro, niba izo nkuru zivuga ko ubuzima bwe butameze neza yarazibonye n’uburyo imbuga nkoranyambaga zakoreshwa neza mu kwirinda ibihuha nk’ibyo.

Perezida Kagame yavuze ko amakuru amubika na we yayabonye gusa ngo ntiyayahaye agaciro.

Ati “Narabimenye vuba aha, ntabwo bavuze gusa ko ubuzima bwanjye bumeze nabi ahubwo ngo ko ntakiriho. Birarenze. Hari umugani tugira uvuga ngo ‘urucira mu kaso, rugatwara nyoko.’

“[Aseka] Ndizera ko tutagiye kubura ababyeyi benshi kubera aba bantu bakwirakwiza ibintu nk’ibyo ariko ubuzima ni ubuzima, yewe n’abo bavuga ibyo sinzi imyaka bazamara ku Isi ariko n’iyo baba bazabaho imyaka ijana, iyo myaka ijana izagera aho ishire.”

Mu bari ku isonga mu gukwirakwiza ibyo bihuha, hari Padiri Nahimana Thomas ufite ishyaka rikorera mu mahanga, ndetse wakunze kumvikana kenshi avuga nabi ibikorwa na Leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kumenya gusesengura, bakamenya ukuri kw’amakuru bakura ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, yagiriye inama Nahimana, ko ashobora kuzisanga yatawe muri yombi kubera ibyo akomeza gukwirakwiza.

Ati “Ntabwo bintwarira umwanya iby’uwo mupadiri, ariko na we ntibizagutangaze umunsi tuzaba tumufite hano nk’ibya Rusesabagina. Abika abapfuye n’abo yica ariko na we bizamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano.”

“Icyo nabwira urubyiruko n’abandi bantu, bajye bamenya gusesengura, bajye bakoresha imbuga nkoranyambaga bige, bavugane n’abantu, batange amakuru uko bashaka ariko bashyiremo no gusesengura, bamenye ibishobora gushyirwa ku mbuga mbwirwaruhame […] ari uwo mupadiri cyangwa undi, abantu babaho uko babayeho ntabwo twabuza ababayeho nabi kubaho nabi mu buryo bw’imico nk’iriya ariko ushobora kumenya ikibi n’icyiza, bakabitandukanya kuko birabafasha mu buzima bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko imbuga nkoranyambaga ubusanzwe ari ikintu cyiza gifasha abantu guhura, bakamenya ibibera kure aho batagera mu buryo bugaragara.

Icyakora, yavuze ko hari ababikoresha nabi ku buryo hakwiriye gushakwa uburyo ikoreshwa nabi ry’izo mbuga ryakumirwa, hakimakazwa ibyiza byaryo.

Ati “Hari aho bigera bikaba bibi cyane, hakenewe inzira nshya zo guhangana n’ibi bintu ku buryo bitabangamira abantu benshi.”

Yakomeje agira ati “Hakenewe kugira igikorwa, bigakorwa neza ku buryo bitarangira ukoze ibindi bintu bibi mu gihe urwana no guhangana n’ibindi bibazo byari bihari.

Si ubwa mbere hatangazwa amakuru y’ibihuha ku buzima bwa Perezida Kagame. Muri Mutarama 2014 hari urubyiruko mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigabije imihanda bishimira ko Perezida w’u Rwanda yapfuye. Icyo gihe umubano w’u Rwanda na Congo ntabwo wari wifashe neza.

Ayo makuru yaje kunyomozwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zigaragaza ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

 

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kumenya gusesengura neza amakuru babona ku mbuga nkoranyambaga
@igicumbinews.co.rw