Perezida Kagame yavuze ku bayobozi batinya kuryozwa amakosa bagahunga igihugu
Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bajyaho mu buryo butandukanye baba abatorwa n’abaturage cyangwa bagashyirwaho bitewe n’ubumenyi n’inshingano bagiye guhabwa, ariko bose icyo bahuriraho ari ugukorera neza abaturage, utabyubahirije akabibazwa.
Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo Rwanda, Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bakora nabi, ariko batangira gukurikiranwa bagahunga igihugu bitwaje ko ubuyobozi bw’igihugu bushaka kubica.
Yavuze ko niba ari amafaranga yashyizwe mu ngengo y’imari igenewe ibikorwa birimo amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo, uwo bigaragaye ko yayashyize mu mufuka nta yindi nzira ikwiye kubaho uretse kubibazwa, agasubiza ibyo yatwaye.
Ati “Niba igihugu gifite aho gishaka kugera, kugira ngo kihagere ni ibyo bigomba gukurikizwa. Naho kuvuga ngo uyu yibye make reka tumubabarire duhane uriya wibye menshi, uwibye yibye, ni ukwiba. Watwaye ibitari ibyawe, watwaye iby’abaturage, ukwiye kubibazwa.”
Umukuru w’igihugu ariko yavuze ko bitoroshye kuko hari abagiye bafatwa, umuntu yabarekura gato mu gihe iperereza rikomeje, agahita ahunga yagera hakurya y’imipaka ikibazo kigahinduka politiki, agatangira kuvuga ko “akize abicanyi.”
Yakomeje ati “[akavuga] ngo mu Rwanda hari ubwicanyi, iyo utavuze rumwe nabo barakwica, ibintu nk’ibyo. Ariko usibye kubikabiriza, nonese utavuze rumwe, niba tutavuga rumwe ku buryo bw’imikoreshereze y’imari y’igihugu cyangwa inyungu z’igihugu, ubundi kuki umuntu yakureka ukidegembya?”
“Kuvuga rumwe? Kuvuga rumwe ni ukuvuga ngo ufite inshingano nk’umuyobozi, zirazwi na buri wese, ari abo uyobora ari nawe ubayobora. Iyo utabyujuje, ubwo ntiwavuze rumwe natwe. Ni icyo bivuga. Ni ukuvuga rero ngo ukwiye kubibazwa. Ibyo navugaga byo kubikabiriza, kuvuga ngo uricwa, ntabwo wicwa ahubwo urabibazwa, ngo sobanura. Amafaranga y’amashuri, amafaranga… kuki wayagize ayawe?”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo kuvuga ngo umuntu ahunze kuko yari yishwe kandi yabajijwe inshingano ze, nta shingiro bifite kuko igihe wemeye kuba umuyobozi uba witeguye gusubiza n’ibintu byose bijyanye n’inshingano wahawe.
Yakomeje ati “Niba utabishaka rero ibyo, wibijyamo kuko ufite uburenganzira bwo kutabijyamo, bakugira umukuru w’akarere ukavuga uti murabizi, njye ntabyo nshaka, nshaka kwikorera ibyanjye. Ariko niba wabigiyemo, ubahiriza abaturage bagutumye, haba mu matora, haba gushyirwaho.”
Perezida Kagame yavuze ko nta yindi nzira bigomba kunyuramo kandi ariko bigomba gukomeza, nubwo hari abahindura icyo gikorwa politiki ngo hato utinye kugira uwo ubaza inshingano ze.
Yashimangiye ko igihe ushaka ko igihugu gihinduka, ibyo ugomba kwemera ko bibaho baba abagutuka ukabyakira, abakubeshyera ukabareka ugakomeza gukora mu nyungu z’abaturage.