Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo zitandukanye zirimo izigaruka ku ngamba zo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abagize Guverinoma bayobowe n’Umukuru w’Igihugu bateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, muri Village Urugwiro.




Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ryanyujijwe kuri Twitter rigira riti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo n’ingamba za Covid-19.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu gihe hari hashize iminsi icyenda habaye indi yafatiwemo imyanzuro yagombaga kumara ibyumweru bibiri mbere y’uko yongera kuvugururwa.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya buri munsi igaragaza ko nibura kuva ku wa 19 Mata kugeza ku wa 19 Kamena 2021, imibare y’abandura yazamutse ku rwego rukomeye ku buryo muri Mata ku munsi handuraga abantu babarirwa munsi ya 60 ariko kuri ubu hakaba hari kwandura ababarirwa hagati ya 200 na 400.

Nk’ubu mu minsi ine ishize, ni ukuvuga kuva ku wa 17 Kamena kugeza ku wa 20 Kamena 2021, abamaze kwandura iki cyorezo ni 1638. Ni ukuvuga ko umubare muke w’abanduye ku munsi bari 296 mu gihe abenshi bari 451.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iyo minsi ari batandatu. Ni ukuvuga ko nta munsi ushira Covid-19 itishe Umunyarwanda.

Muri rusange mu mezi abiri gusa, umubare w’abanduye Covid-19 wiyongereyeho 6583 mu bipimo 283.800, wavuye kuri 23.934 ugera kuri 30.517.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga by’umwihariko ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru