Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare basaga 600

Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(RDF), yazamuye abasirikare basaga 600, abaha amapeti atandukanye.

Muri bo babiri bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General aribo Colonel Justus Majyambere na Colonel Louis Kanobayire.

Abandi bazamuwe harimo Abari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel 14, bazamuwe bagirwa ba Colonel aribo: Lt Colonel Francis Nyagatare, Lt Colonel Jessica Mukamurenzi, Lt Colonel Murinzi Mucyo, Lt Colonel Alexis Kayisire, Lt Emmanuel Rutebuka, Lt Colonel Jacques Nzitonda, Lt Colonel Ephraim Ngoga, Lt Colonel Emmanuel Rukundo.




Mu bandi bazamuwe ku ipeti rya Colonel barimo: Lt Colonel Syliver Munyaneza Akarimugicu, Lt Colonel Tanzi Mutabaruka, Lt Colonel Prosper Rutabayiru, Lt Colonel Hubert Nyakana, Lt Colonel Joseph Kabanda na Lt Colonel Danny Gatsinzi.

Abari bafite ipeti rya Major bagera kuri 30, bazamuwe bagirwa ba Lieutenant Colonel. N’aho abari bafite ipeti rya Captain 280, bagizwe ba Major. Abari bafite ipeti rya Lieutenant 40, bo bazamuwe bagirwa ba Captain. Ni mu gihe Abari bafite ipeti rya Sous Lieutenant 270, bazamuwe bahabwa Lieutenant.




@igicumbinews.co.rw

Kandi hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author