Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare babiri bakomeye muri RDF

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abofisiye bakuru babiri mu ngabo z’u Rwanda aho Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel yagizwe Brigadier General naho Lt Col David Kamu Kanamugire agirwa Colonel.

Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Frank Mutembe wagizwe Brigadier General, yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gasabo ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu 2010 yari mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro i Darfur aho yari Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda zariyo.

David Kamu Kanamugire wagizwe Brigadier General, we yabaye Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga muri RDF.

 

Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel, yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General

 

Lt Col David Kamu Kanamugire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel

@igicumbinews.co.rw