Perezida Kagame yifatanyije n’abarimu kuri uyu munsi mpuzamahanga wabo

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abarimu mu gihe kuri uyu wa Mbere hizihizwa Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu, asaba ko biba umwanya wo gushimira abarimu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus.

Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze mu gihe kuri uyu wa Gatanu Ukwakira, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwarimu.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”

Mu Rwanda kuri uyu munsi, hateganyijwe umuhango wo gushimira abarimu babaye indashyikirwa, aho bahabwa ibihembo bitandukanye. Mu myaka ishize, bagiye bahembwa moto, mudasobwa, televiziyo n’andi mashimwe atandukanye mu kubagaragariza agaciro kabo mu muryango nyarwanda.

Kuva kera Umukuru w’Igihugu yagiye agaragaza ko imibereho myiza ya mwarimu ari ingenzi, kandi ko ikwiye kwitabwaho.

Mu 2016 ubwo yari mu muhango wo kwesa imihigo ya 2015/2016 no gusinya iya 2016/2017, yasabye inzego bireba kwiga uko imibereho y’abarimu, abaganga n’abandi bakozi ba Leta yamera neza bityo nabo bakabasha guhindura ubuzima bw’abo bayobora cyangwa bakorera.

Ati “Abarimu bigisha abana bacu bameze bate, twabongerera ubuzima bwabo bukamera neza, imishahara, ibikoresho gute? Icyo ni ikibazo gifite ireme, gifite ishingiro, icyo turakibaza?”

Umwaka ushize Guverinoma yasubije icyifuzo cy’abarimu bari bamaze igihe basaba kongererwa umushahara, igena ko abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongererwa 10% ndetse hari n’icyizere ko umushahara babona uzakomeza kwiyongera.

Mbere y’uko uwo mwanzuro utangazwa, umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) yahabwaga ibihumbi 120 Frw.

Bisobanuye ko guhera muri Werurwe, nk’umwarimu wahembwaga ibihumbi 44 Frw, yatangiye kubona inyongera ya 10% y’amafaranga yari asanzwe ingana na 4400 Frw.

Ibi byajyanye n’izindi gahunda zigamije gufasha abarimu kubaho mu buzima bwiza, birimo no kuborohereza ku buryo bakomeza amasomo bakaminuza.

Ubu ku banyeshuri batsinze neza binjiye mu mashuri nderabarezi, bishyurirwa 50% y’ikiguzi cy’uburezi muri iryo shuri, ni ukuvuga ngo niba ikiguzi ari ibihumbi 120 Frw ku gihembwe, yishyura ibihumbi 60 Frw andi leta ikayishyura.

Urangije amashuri nderabarezi, aba asabwa kwigisha nibura imyaka itatu, hanyuma akishyurirwa 100% ikiguzi cy’uburezi muri Kaminuza. Iyo uwo arangije agasubira mu burezi, ntabwo yishyura amafaranga leta yamutanzeho nk’uko bigenda ku bandi bahawe inguzanyo yo kwiga kaminuza.

Iyo arangije kwiga kaminuza, aba asabwa kwigisha imyaka itanu hanyuma leta ikamwishyurira Masters, yarangiza nabwo ntasabwe kwishyura.

@igicumbinews.co.rw